Umupolisikazi wanze ruswa ya $50,000 yazamuwe mu ntera
Umupolisikazi wo muri Zambia wanze ruswa ya $50,000 yatanzwe n’ukekwaho kunyereza amafaranga menshi ku kibuga cy’indege gikuru yashimiwe.
Ruth Nyambe yanze ruswa yatanzwe n’ukekwaho gutwara amafaranga menshi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu murwa mukuru Lusaka, ku wa 5 Gashyantare 2025.
ACC yatangaje ko yashimiye uwo mupolisikazi wanze kwakira ruswa ya $50,000 yatanzwe n’ukekwaho kunyereza amafaranga menshi, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kenneth Kaunda.
Umupolisikazi Detective Sergeant Ruth Nyambe, wakoreraga mu ishami rishinzwe ibibuga by’indege, yanze kwakira ayo mafaranga yatanzwe n’ukekwaho icyaha, wari wafashwe mu igenzura asanganywe amafaranga angana na miliyoni $2.3 n’uduce turindwi twakekwagaho kuba ari zahabu kuri icyi kibuga.
Polisi ya Zambia yatangaje ko ibi byabaye ku wa 5 Gashyantare 2025.
ACC yavuze ko uwo ukekwaho icyaha, utatangajwe amazina, yabanje guha Nyambe ruswa ya $5,000, ariko amaze kuyanga ayongera ayigira $50,000 kugira ngo yemererwe gukomeza urugendo rwe.
Nyambe yongeye kwanga ayo mafaranga, ahitamo gutanga amakuru ku Kigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Drug Enforcement Commission – DEC), ari na byo byatumye ukekwaho icyaha atabwa muri yombi.
Nk’uko ikinyamakuru Lusaka Times kibitangaza, uwo muntu yari ari mu rugendo avuye i Lusaka ajya aho ahatatangajwe.
ACC yashimiye Nyambe ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza, mu nama y’abayobozi bakuru b’iki kigo yarabereye i Lusaka.
ACC yavuze ko yamushimiye kubera “ubunyangamugayo budasanzwe yagaragaje mu gusohoza inshingano ze”.
Umuyobozi Mukuru wa ACC, Daphne Chabu, yahaye Nyambe igihembo cyitwa Integrity Award. Ntabwo byahise bimenyekana niba hari amafaranga yaherekeje icyo gihembo.
Ku wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Zambia, Graphel Musamba, yazamuye Nyambe mu ntera, amuha ipeti rya Inspector of Police, avuye ku rya Sergeant.
Polisi yatangaje ko izamurwa rye ryatewe n’ubunyangamugayo bwe, imikorere myiza idasanzwe, ndetse no kwanga ruswa.
Mu kindi gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi yazamuye na Sergeant Samuel Mbewe amuha ipeti rya inspector, nyuma yo kwanga ruswa y’amakwacha 20,000 (angana na $890) yari yatanzwe n’umunyamahanga.
Uwo munyamahanga yari yatanze iyo ruswa nyuma yo kurenga ku mategeko y’umuhanda mu karere ka Kitwe, mu Ntara ya Copperbelt, ku wa 5 Gashyantare 2025.
Polisi yatangaje ko Mbewe yahisemo gufata uwo munyamahanga, wari utwaye imodoka itanditswe mu mategeko.
Hagati aho, ACC ku wa Kabiri na none yashimiye umukozi wo muri Minisiteri y’Ubuhinzi ya Zambia wanze ruswa y’amakwacha 160,000 (angana na $7,100) yatanzwe n’uruganda rusya ibinyampeke.
Uwo mukozi, Umugenzuzi wa Tekiniki ushinzwe Ubuzima bw’Ibimera, Hendrix Mwinga, yahagaritse amakamyo atatu yari atwaye ingano idatekanye yaturukaga muri Afurika y’Epfo.
Nk’uko ACC ibitangaza, izo ngano zahagaritswe ku mupaka wa Kazungula mu majyepfo ya Zambia zari zirimo ibikoresho byangiza ubuzima.
Nyuma y’uko Mwinga agize icyo akora, Zambia yanze kwakira izo ngano maze itegeka ko zisubizwa muri Afurika y’Epfo.
