Umurusiya wafashe amashusho y’abagore bo muri Afurika batera akabariro akayashyira ku mbuga nkoranyambaga ari gushakishwa
Abanya-Afurika barakariye Umurusiya wafashe amashusho y’abagore bo mu bihugu birimo Kenya, Ghana ,Afurika Y’epfo batera akabariro, akayashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye bakomeje gusaba u Burusiya kohereza umugabo umusore wagiye muri mu bihugu birimo Kenya , Ghana na Afurika Y’Epfo, agafata amashusho y’abagore bakoranye imibonano mpuzabitsina akoresheje camera zo ku madarubindi ye, yagera iwabo agatangira kuyashyira ku mbuga nkoranyambaga.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya no muri Ghana na Kenya byavuze ko uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi, yakoresheje amadarubindi agabanya ubukana bw’imirasire y’izuba ariko ariho camera, afata amashusho y’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina yagiranye n’abagore bo muri Ghana.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Ghana, Sam George, yavuze ko yahamagaje ambasaderi w’u Burusiya muri iki gihugu ngo babiganireho.
Inzego z’ubuyobozi muri Ghana zivuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarahavuye ariko bidakuraho ko amategeko ajyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga adakomeza kumukurikirana.
Igitangaje ni uko amategeko y’u Burusiya ntiyemera ko bwohereza umuturage wabwo mu kindi gihugu ngo akurikiranweho ibyaha keretse habayeho impamvu zikomeye.
Amategeko yo muri Ghana ajyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga ateganya ko umuntu ushyize hanze amashusho y’ibanga cyangwa ay’ubwambure bw’umuntu nta burenganzira busesuye yahawe ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.
Abategetsi bo muri Ghana na Kenya bakomeje gushyira ingufu mu gukurikirana ikibazo cy’Uyu Murusiya akekwako yafashe amashusho y’imibonano mpuzabitsina n’abagore batabimuhereye uruhushya,mu bihugu bitandukanye bya Afrika hanyuma ayo mashusho akayashira ku mbuga Nkoranyambaga
Leta y’Uburusiya yemeye ko yamenye ayo makuru ariko ntiyashimye kuvuga ko yiteguye gutanga ubufasha mu kumushikiriza Ubutabera.

