AmakuruPolitiki

Umuryango wa Bobi Wine wamaze guhunga Uganda

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yatangaje ko byageze aho umugore we n’abana be bafata icyemezo cyo kuva mu gihugu, kubera ibibazo by’umutekano n’ihohoterwa bavuga ko bakorerwaga n’inzego z’umutekano zari zikimushakisha aho yihishe.

Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, yabivuze ku wa Gatatu w’ejo hashize abinyujije mu butumwa bwa videwo yoherereje inama mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu yabereye i Geneva mu Busuwisi nk’uko bitangazwa na BBC.

Bobi Wine ni we wari uhanganye cyane na Yoweri Kaguta Museveni mu matora aheruka. Yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 24%, mu gihe Museveni yatsinze n’amajwi 71%. Ibyavuye mu matora bikimara gutangazwa, Bobi Wine yahise ajya mu bwihisho, avuga ko ari guhigwa n’inzego z’umutekano zishaka kumufunga.

Mu ijambo rye i Geneva, yasabye amahanga gufatira ibihano Museveni n’umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba, abashinja ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Yavuze ko kuba yihishe atari uko ya ihisemo, ahubwo ari ukubera impungenge z’umutekano we.

Ku rundi ruhande, Muhoozi yanditse ku rubuga rwa X ko kuba Bobi Wine atagaragara ari “inkuru nziza”, avuga ko abantu bose bamaze kumwibagirwa, anongeraho ko yakagombye kuguma i Geneva burundu.

Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, amaze igihe ashyira imbaraga mu kumushakisha ngo afatwe, ariko kugeza ubu ntibyigeze bigerwaho. Nta gihamya iratangazwa yemeza ko Bobi Wine ari i Geneva nk’uko Muhoozi abyemeza.

Bobi Wine akomeza kugaragaza ko abo mu ishyaka rye rya NUP n’abamushyigikiye bakomeje gukorerwa ihohoterwa bamuziza, ndetse akavuga ko urugo rwe rukigoswe n’abasirikare.

Nubwo yemeza ko umugore we n’abana be bane bamaze guhungira mu mahanga, aho aherereye kugeza ubu ntiharamenyekana.

Bobi Wine n’umuryango we (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *