AmakuruPolitiki

Umusenateri uri mu makimbirane na Trump ari gutekereza niba aziyamamariza kumusimbura ku butegetsi

Senateri wo mu ishyaka ry’Abademokarate, Mark Kelly, yatangaje ko ashobora kuzatekereza ku kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ateganyijwe mu 2028, mu gihe ari mu makimbirane akomeye n’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Ibyo bije nyuma ya videwo yasohoye asaba abasirikare kutubahiriza amategeko babona ko anyuranyije n’itegeko nshinga.

Kelly, uhagarariye Leta ya Arizona, yashinjwe na Perezida Donald Trump kugira imyitwarire isa n’iy’ubwigomeke kubera iyo videwo yasohoye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize. Yavuze ko nyuma y’ayo magambo ya Trump, we n’umugore we, Gabrielle Giffords, bakiriye iterabwoba rikomeye ribangamiye umutekano wa bo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC mu gice cyitwa Newsnight, Kelly yavuze ko iterabwoba riba ririho buri cyumweru, ku buryo byabaye ngombwa ko bashaka abarinzi babacungira umutekano amasaha yose y’umunsi n’ijoro.

Abajijwe niba afite gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida, Kelly yavuze ko akibitekerezaho, ashingiye ku bihe bikomeye igihugu kirimo. Yavuze ko ari umwe mu basenateri bake bafite ubumenyi mu by’ubwubatsi (engineering), kandi ko ari we wenyine muri Sena ufite impamyabumenyi ya kaminuza muri uwo mwuga. Yanagaragaje ko afite ubunararibonye bw’imyaka 25 mu gisirikare, ndetse ko yigeze kuba umusirikare wo mu ngabo zirwanira mu mazi no gukora nk’umunyabumenyi mu by’ikirere (astronaut).

Yasobanuye ko gufata icyemezo cyo kwiyamamaza ari ikintu gikomeye gisaba gutekerezaho neza, kandi ko ataracyemeza niba azabikora.

Kelly hamwe n’abandi badepite batanu bahoze mu gisirikare cyangwa mu nzego z’ubutasi, bakurikiranywe n’ubuyobozi bw’Amerika nyuma yo gushyira ahagaragara iyo videwo y’iminota mike ishishikariza abasirikare kudakurikiza amategeko babona ko anyuranyije n’itegeko nshinga.

Iyi videwo yasohotse mu gihe hari impaka zikomeye ku bijyanye n’ibitero Amerika yagabye ku mato yavugwaga ko atwaye ibiyobyabwenge ku nkombe z’Amerika y’Epfo, hibazwa niba byarubahirije amategeko mpuzamahanga n’ay’igihugu.

Senateri Mark Kelly ashaka kwiyamamariza kuba Perezida w’Amerika (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *