AmakuruPolitiki

Umusirikare wa FARDC yakatiwe imyaka 20 kubera kwifata videwo bari ku rugamba

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye umusirikare mukuru wo mu ngabo z’igihugu igifungo cy’imyaka 20, rumuhamya kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya gisirikare nyuma yo kwifata amashusho ari kumwe n’abasirikare yari ayoboye bari mu mirwano n’umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi.

Ibyo byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri DRC birimo Radio Okapi, iterwa inkunga n’Umuryango w’Abibumbye. Iyo radiyo yavuze ko uwo musirikare ari Capitaine de corvette Buba Ambwa Jean Denis, ukorera mu ngabo zirwanira mu mazi. Yafatiwe icyemezo n’urukiko kubera videwo yafatiye mu Ntara ya Ituri, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu, ari kumwe n’abasirikare yari abereye umuyobozi.

Icyo gihe, ku wa 8 Ukwakira 2025, Buba Ambwa n’abo bari bayoboye bari bahanganye n’inyeshyamba za CRP (Convention pour la Révolution Populaire), umutwe uyoborwa na Thomas Lubanga. Urukiko rwasobanuye ko iyo mirwano yabereye ku nkengero z’ikiyaga Albert, aho uwo musirikare yari umuyobozi w’agateganyo wa batayo y’ingabo zirwanira mu mazi zikorera muri ako gace.

Byavuzwe ko yafashe iyo videwo akoresheje telefone ye igendanwa, hanyuma akayishyira ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byafatwa nk’ikirenga ku mategeko n’amabwiriza agenga imyitwarire y’ingabo mu bihe by’intambara. Nubwo yakatiwe icyo gihano kiremereye, uruhande rumwunganira rwatangaje ko ruzajuririra uwo mwanzuro nk’uko BBC yabitangaje.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo uwo musirikare yakoze bigaragaza ku mugaragaro kudakurikiza amahame ngengamyitwarire ya gisirikare mu gihe cy’ibikorwa by’intambara. Mu gusoma umwanzuro, urukiko rwategetse kandi ko Buba Ambwa yamburwa impeta ze zose za gisirikare ndetse akanirukanwa burundu mu ngabo za DRC (FARDC), ruvuga ko igihano yahawe kigamije kubera isomo abandi basirikare.

Urubuga rw’amakuru 7sur7.cd rwo muri DRC rwatangaje ko urukiko rwemeje ko uwo musirikare yishe ku bushake amabwiriza yashyizweho na Minisitiri w’Ingabo muri Werurwe 2025. Ayo mabwiriza abuza abasirikare bari mu bikorwa bya gisirikare gufata cyangwa gusakaza amafoto na videwo, kubera ingaruka za byo ku mutekano n’amayeri y’urugamba.

Ibyaha yahamijwe byabereye mu gace ka Nyamamba, muri teritwari ya Djugu, aho Buba Ambwa n’ingabo yari ayoboye bari bari mu bwato bufite moteri barwana n’inyeshyamba za CRP.

Ingabo za FARDC zimaze imyaka myinshi zihanganye n’imitwe myinshi yitwaje intwaro, by’umwihariko umutwe wa M23, wongeye gukaza imirwano n’ingabo za leta guhera mu mpera za 2021. Uwo mutwe wa M23 ushinjwa n’inzego zitandukanye gufashwa n’u Rwanda, ibirego u Rwanda na M23 bahakana.

Muri ibi bihe by’intambara, si bwo bwa mbere umusirikare wa FARDC agejejwe imbere y’ubutabera kubera amashusho amugaragaza yambaye impuzankano ya gisirikare. Mu Ukwakira 2025, urukiko rukuru rwa gisirikare i Kinshasa rwakatiye Adjudante Sarah Ebabi igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’imyitwarire itajyanye n’amahame ya gisirikare. Icyo gihe, videwo imugaragaza yambaye impuzankano asomana n’umugabo yari igiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kapiteni muri FARDC yakatiwe imyaka 20 kubera kwifata amashusho ku rugamba (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *