AmakuruUbumenyi

Umusoro ku dukingirizo: Imwe mu ngamba z’Ubushinwa mu kongera umubare w’abavuka

Guhera uyu munsi ku wa 1 Mutarama 2026, Ubushinwa bwashyizeho umusoro wa 13% ku bikoresho byo kwirinda gusama inda birimo udukingirizo n’imiti yo kuboneza urubyaro, mu gihe serivisi zo kwita ku bana, iz’ishyingirwa n’izita ku bageze mu zabukuru zasonerwe umusoro ku nyongeragaciro, TVA.

Ibi biri mu ivugururwa rikomeye rya sisitemu y’imisoro rigamije kongera umubare w’abana bavuka, mu gihe igihugu gihanganye n’abasaza biyongera n’ubukungu budindira.

Iyi mpinduka ikuraho ubusonerwe bwariho kuva mu 1994, igihe Ubushinwa bwari bugikurikiza itegeko ryo kubyara umwana umwe. Leta kandi yashyizeho izindi ngamba zirimo kongera ikiruhuko cy’ababyeyi babyaye no gutanga inkunga y’amafaranga ku miryango.

Nubwo bimeze bityo, umusoro ku bikoresho byo kwirinda gusama inda ifitiwe impungenge ku gutwita bidateganyijwe, kwiyongera kwa virusi itera Sida, VIH, ndetse n’amagambo yo ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko guhenda k’udukingirizo bidashobora gutuma abantu babyara abana.

Impuguke zimwe zivuga ko leta ishaka cyane kongera imisoro mu gihe ihanganye n’ikibazo cy’amazu n’ideni rikomeje kwiyongera, aho umusoro wa TVA ugize hafi 40% by’imisoro yose yakusanyijwe.

Imibare ya leta igaragaza ko umubare w’abaturage wagabanutse mu myaka itatu ikurikiranye, aho mu 2024 havutse abana miliyoni 9.54 gusa, hafi ya kimwe cya kabiri cy’abavukaga mu myaka icumi ishize.

Abashakanye mu Bushinwa bakomeje kugabanya imbyaro

Raporo zigaragaza ko Ubushinwa buri mu bihugu bihenze cyane kureramo umwana, bitewe n’amafaranga y’ishuri n’ingorane abagore bahura na zo mu guhuza akazi no kurera.

Abaturage bamwe bavuga ko izo ngamba zitazabahindurira imyanzuro, mu gihe abandi batinya ko guhenda kw’ibikoresho byo kwirinda gusama inda bishobora gutuma abafite ubushobozi buke bafata ibyemezo bibi.

Abasesenguzi kandi bagaragaza ko kwivanga kwa leta mu mibereho bwite n’igitutu gikomeye ku rubyiruko bishobora kubangamira izo gahunda, cyane ko n’ibindi bihugu byateye imbere bihanganye n’ikibazo nk’iki cyo kugabanuka kw’abana bavuka.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *