Umutekano waje ku isonga mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda
Inkingi y’umutekano yongeye kuza ku isonga n’amanota 90,02% mu bipimo by’imiyoborere mu Rwanda byamuritswe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025 n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB); gusa yasubiye inyuma kuko yagabanutseho amanota 3.8%.
Ubu bushakashatsi buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) busanzwe bumurikwa buri mwaka, aho uyu mwaka bukozwe ku nshuro ya 12.
Izindi nkingi zakoreweho ubushakashatsi ni iy’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza igira 86.31%. Bigaragara ko iyi nkingi yazamutseho 0.47% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024 kuko yari yagize 85.84.
Inkingi yo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano yagize amanota 84.67%, yasubiye inyuma kuko yagabanutseho amanota 2.18% ugereranyije n’umwaka ushize kuko yari yagize 86.85%.
Inkingi y’uburenganzira mu bya politike n’ubwisanzure bw’abaturage yagize 82.76%. Bigaragaza ko iyi nkingi yazamutseho 2.76%, kuko umwaka ushize yari yagize 88.00%.
Inkingi y’iyubahirizwa ry’amategeko yasubiye inyuma cyane ho 6.88%, kuko umwaka ushize yari yagize 88.51% ariko uyu mwaka igira 81.63%,
Inkingi y’imiyoborere y’inzego n’ubukungu yagize 74.84%, bigaragaza ko na yo yasubhiye inyuma cyane ho 6.1% ugereranyije n’umwaka ushize kuko yari yagize 80.94%.
Inkingi y’ireme ry’imitangire ya serivisi na yo yasubiye inyuma ho 4.06% kuko umwaka ushize yari yagize 75.79% naho uyu mwaka igira 71.73%.
Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni yo yagize amanota make cyane ikaba ari na yo ya nyuma kuko yagize 64.69%. Umwaka ushize yari yagize 75.21%, bigaragaza ko uyu mwaka yagabanutseho 10.52%.
Ubushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda, bwakozwe hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu. By’umwihariko ubushakashatsi ku bipimo byamuritswe uyu munsi bwakozwe harebwa uko intego za gahunda yo kwihutisha iterambere izwi nka NST 2 zagezweho.
