AmakuruUbuzima

Umuti urwanya SIDA watangiye gukoreshwa muri Afurika

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko ibihugu by’Afurika bibiri, Eswatini na Zambia, byafashe iya mbere mu gukoresha umuti wa Lenacapavir w’uruganda rwa Gilead Sciences.

Abahanga mu by’ubuzima ku isi bavuga ko uyu muti ushobora kugira uruhare runini mu kurwanya virusi itera SIDA, yica ibihumbi by’abantu buri mwaka muri Afurika.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya SIDA. Nk’uko ONU-SIDA ibivuga, mu 2024 abarenga miliyoni 40 banduye iyi virusi.

Muri uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziteganya gutanga doze 250,000 z’uyu muti, uzajya uterwa umuntu inshuro 2 gusa mu mwaka.

Umuti mushya wo guterwa wa Lenacapavir, ufatwa rimwe mu mezi atandatu, urinda kwandura virusi itera SIDA cyangwa kuyanduza, kandi ushobora gusimbura imiti yo kunywa ya buri munsi igabanya ubukana bwa VIH/HIV ifatwa n’abamaze kwandura.

Abashinzwe ubuzima ku isi bavuga ko uyu muti ushobora kugabanya igiciro cy’imiti igabanya ubukana inshuro zirenga ebyiri, ndetse ukagabanya impungenge zaterwaga no kuba inkunga y’Amerika mu kurwanya SIDA irimo kugera ku ndunduro.

Mu nama mpuzamahanga yahuje abashakashatsi ku bijyanye na VIH/SIDA yabereye i Kigali muri Nyakanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryashyize ahagaragara amabwiriza asobanura uburyo uyu muti ukorwa na Gilead Sciences wo muri Amerika uzakoreshwa. Amabwiriza yatanzwe nyuma y’uko amagerageza abiri yigenga yerekanye ko “99,9% by’abatewe lenacapavir bapimwaga HIV ntiboneke”, nk’uko Gilead ibitangaza.

Ikigo cya Global Fund gifatanyije na Gilead cyatangaje gahunda yo kugeza uyu muti ku bantu miliyoni 2 mu bihugu byatoranyijwe, bizahabwa uyu muti ku ikubitiro. Muri icyo cyiciro cya mbere, Gilead yemeye kugiha Lenacapavir mu gihe hagitegerejwe ko izindi kompanyi zitangira gukora uyu muti ku giciro gito (generic). Uwo muti uteganyijwe kugezwa muri ibyo bihugu mu mpera z’uyu mwaka.

Muri Kamena, Gilead yatangaje ko igiciro cyawo muri Amerika kigera kuri $28,218 USD (asaga miliyoni 41 Frw) ku muntu ku mwaka, kandi ko uterwa umuntu mukuru ufite nibura ibiro 35.

U Rwanda ruri mu bihugu 10 bizatangiramo ikoreshwa ry’uyu muti vuba birimo Botswana, Kenya, Malawi, Namibia, Tanzania, Uganda na Zimbabwe, by’umwihariko ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi ya SIDA: abakora akazi ko kwicuruza, abakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina, n’abamaze kwandura bafata imiti igabanya ubukana.

Ku rwego rw’isi, imibare ya 2023 igaragaza ko abantu hafi miliyoni 40 babana na virusi itera SIDA, 65% muri bo bakaba batuye mu karere k’Afurika WHO ireberera. Uhereye mu 2005, ubwandu bwa SIDA mu Rwanda ntibwigeze burenga 3%, kandi abashinzwe ubuzima bavuga ko uwo muti nugerwaho neza uzagira uruhare runini mu guhindura ishusho y’icyorezo kimaze guhitana abasaga miliyoni 44 kuva cyagaragara.

Muri ya nama yabereye i Kigali muri Nyakanga, Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko: “Mu gihe urukingo rwa HIV rukomeje kunanirana, lenacapavir ni ikindi kintu cyiza gishya. Umuti ugabanya ubukana ukora igihe kirekire, mu magerageza werekanye ko urinda hafi ubwandu bwose bwa HIV ku bantu bugarijwe.”

Uyu muti uzanye icyizere mu gihe ibihugu byinshi biri guhura n’ikibazo cyo kubura imiti igabanya ubukana ndetse n’udukingirizo, bitewe n’igabanuka ry’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri UNAIDS. Amashyirahamwe afasha abarwayi ba SIDA avuga ko Lenacapavir ishobora kuba igisubizo gikomeye kuri icyo kibazo.

Nubwo itariki ntakuka y’uko uyu muti uzagera mu Rwanda itaramenyekana, abashinzwe ubuzima bavuga ko witezwe mu mezi ari imbere. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye iyi nama ko u Rwanda rwitegura kuwushyira “muri gahunda y’igihugu yo kurwanya HIV”, kandi ibyo bikazakorwa “vuba”.

Kugeza ubu, nta muti uvura SIDA cyangwa urukingo rurinda kwandura VIH ruraboneka.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *