Umutoza wa APR FC abona ibiri kuba kuri iyi kipe ari bimwe n’ibya Arsenal FC
Abderrahim Taleb yatangaje ko imyumvire ikwiye guhinduka yo kumva ko ikipe ya APR FC iruta izindi kipe zose kuko umupira ari ko umeze, ndetse kandi ko n’ikipe zirimo Arsenal FC, FC Barcelona na Real Madrid ziratsindwa.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Gorilla FC bigoranye cyane ku bitego 2-1 ariko igitego cy’intsinzi kikaboneka ku munota wa Gatandatu bori bongeyeho ine.
Yagize ati “ Ndemera ko tugomba kwikuramo ya myumvire yo kwiyumvamo ko turuta abandi. Icyo ni cyo kibazo. Umupira ni uko umeze. Arsenal yatsindiwe iwayo, ishobora no gutakaza shampiyona. Barcelona yatsinzwe 4-0. Real Madrid na yo yatsinzwe bigoranye n’umunyezamu wa Benfica watsinze igitego. Umupira ni uko umeze.”
Uyu mutoza yongeye kwibutsa abanyamupira ko hari imikino itandukanye APR FC yagiye yimwa amanota n’abasifuzi bitewe n’uko hari ibitego byayo byagiye byangwa.
Yakomeje agira ati “ Ku ruhande rwacu, tugomba kureba uko twabonye izo banganya. Sinshaka kujya mu makuru arambuye kuko navuga ku bantu runaka. Ariko nimureba imikino, muzabona ko ikipe yacu yiganza kandi igahora ishaka igitego. Ariko hakabaho ikosa rito ku muntu umwe, ndetse rimwe na rimwe n’abasifuzi bakaduhusha ibitego bine mu mikino ine. Mfite amashusho, ariko nta muntu nshinja, ni amakosa atabigambiriwe. Baracyiga, kandi ndabashyigikira. Ibyo ni inshingano zanjye.”
Umutoza wa APR FC yashimiye abakinnyi ko batigeze bacika intege muri uyu mukino batsinze bigoranye, ariko kandi kuba mu manota atandatu babonye kuri 15 bitavuze ko bafite ikibazo gikomeye.
Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 42 ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.

