Umuyisilamu watsindiye kuyobora New York, yavukiye Uganda
Mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Zohran Mamdani yanditse amateka yo kuba Umuyisilamu wa mbere ugiye kuba umuyobozi w’Umujyi wa New York, akaba yaravukiye, Kampla muri Uganda.
Kuva mu mwaka wa 1892, uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko ni we wa mbere ugiye kuyobora uyu mujyi akiri muto mu bandi bose bawuyoboye.
Intsinzi ye yashimishije imiryango y’abimukira hamwe n’abanyepolitiki bakiri bato, ibntu bigaragaza impinduka mu buyobozi bw’uyu mujyi.
Mamdani yavukiye i Kampala muri Uganda, nyuma yimukira i New York afite imyaka irindwi gusa. Yize mu mashuri azwi cyane, harimo Bronx High School of Science, hanyuma abona impamyabushobozi mu bijyanye n’Ubumenyi bw’Abanyafurika (Africana Studies) muri Kaminuza ya Bowdoin College.
Ni umwana w’umukinnyi n’umuyobozi wa filime uzwi cyane Mira Nair, na ho se akaba umuhanga mu by’imibereho y’abantu, Prof Mahmood Mamdani, wigisha muri Kaminuza ya Columbia.

Zohran Mamdani ari kumwe n’ababyeyi be Mahmood Mamdani (iburyo) na Mira Nair (ibumoso) hamwe n’umugore we Rama Duwaji (hagati). (Ifoto: Reuters)
Zohran Mamdani ntiyahishe ukwemera kwe kw’idini ya Islam. Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yagiye asengera mu misigiti itandukanye, ndetse ashyira hanze amashusho avuga mu ndimi zitandukanye zirimo iki-Urdu, iki-Espangol n’Icyongereza. Hari n’igihe, mu masaha yo gufungura amasengesho y’a’ukwezi kwa Ramadan, yasangiraga n’abaturage bari muri gari ya moshi.
Yagize ati: “Tumenye ko kugaragara nk’Umuyisilamu bishobora kutugeza aho dutakaza umutekano wacu”.
Mu migambi ye, yashimangiye cyane ko ashaka gutuma New York iba umujyi mwiza kandi utunganye kuri bose.
Aganira na BBC yagize ati: “Muri uyu mujyi, umuntu umwe kuri bane aba mu bukene, abana ibihumbi magana atanu baryama batariye. Niturekera ibintu uko biri ubu tudafashe ingamba zikomeye, New York izatakaza ibyatumaga igira umwihariko wa yo”.
Mu migambi ye harimo: gutanga imodoka (bus) zitwara abantu mu mujyi ku buntu, gushinga amaduka agurisha ibiribwa ku giciro gito, gukaza amategeko ajyanye no gukodesha amazu kugira ngo hirindwe amayeri n’uburiganya, gukodesha amazu ku giciro gito ku miryango ikennye no gushyiraho amatsinda akurikirana abakodesha amazu barenganya abaturage.
Abamunenga bavuga ko imigambi ye idashoboka kubera ikibazo cy’amikoro, ariko abamushyigikiye bo bavuga ko ibitekerezo bye byerekana “New York nyayo,” aho buri wese yumvwa kandi akagira ijambo.
Mbere yo kwinjira muri politiki, Mamdani yakoraga nk’umukozi wunganira imiryango itishoboye itagira aho iba, kugira ngo idasohorwa mu mazu yo mu gace ka Queens. Uwo muco wo gufasha abandi ni wo wamubereye ishingiro mu bikorwa bye bigamije guhindura imibereho y’abantu.
Mu magambo ye y’intsinzi, Mamdani yibukije urugendo rwe kuva i Kampala kugera i New York, ashima ababyeyi be bizeye ko kwambuka inyanja byabakingurira amahirwe mashya.
Yagize ati: “Uyu munsi mpagaze imbere yanyu nk’ikimenyetso cy’uko amahirwe ari ayacu twese — Abayisilamu, abimukira, urubyiruko n’abakozi — twese uyu mujyi ni uwacu.”
Zohran Mamdani yinjiye mu mateka nk’umuyobozi utanga icyizere ku rubyiruko n’abimukira bifuza isi buri wese yibonamo.
Nubwo Zohran Mamdani yatsinze amatora, agiye guhura n’ibibazo bikomeye mu kuyobora New York, birimo ubuzima buhenze, ubusumbane n’ubushobozi buke bwo gushyira mu bikorwa imigambi ye. Imishinga ye yo gutanga ubuvuzi ku buntu, kugabanya ibiciro by’amazu no kwagura ubwikorezi, ishobora guhura n’abayobozi n’abashoramari batayishyigikiye.
Azasabwa guhuza ibitekerezo bye bya politiki n’imiterere y’umujyi kugira ngo adatakaza icyizere cy’abamutoye, mu gihe abatavuga rumwe na we bamushinja kuba umusosiyalisiti ushobora guhungabanya ubukungu. Mamdani azakenera ubwitonzi n’ubushishozi mu kuyobora, kugira ngo intsinzi ye ibe intangiriro y’impinduka nyayo muri New York.
