AmakuruPolitiki

Umuyobozi Mukuru w’Ingabo z’Amerika yasuye Venezuela bitunguranye mu biganiro by’umutekano

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Amerika y’Amajyepfo, Jenerali Francis L. Donovan, hamwe n’undi Muyobozi Mukuru wo mu biro bya Pentagon witwa Joseph M. Humire, bagiriye uruzinduko rutunguranye muri Venezuela ku wa Gatatu w’ejo hashize mu biganiro byibanze ku mutekano.

Uruzinduko rwa bo ni urwa mbere kuva ubwo ingabo z’Amerika zifashe Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, mu gikorwa cyatangaje abantu benshi kandi bamujyanye i New York kugira ngo aburane ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Mu nama bagiranye n’abayobozi bashinzwe gucunga igihugu cya Venezuela barimo Perezida w’agateganyo Delcy Rodriguez, Minisitiri w’Ingabo Vladimir Padrino, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Diosdado Cabello, impande zombi bemeranyije gukora ku bufatanye mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iterabwoba n’imigenderanire y’abantu itemewe.

Uwo Muyobozi Mukuru wo muri Amerika yavuze ko ibiganiro byibanze ku mutekano muri Amerika y’Amajyepfo ndetse no ku ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cya Perezida w’Amerika, Donald Trump, kigamije gushyigikira “kugororwa kwa Venezuela” no gukomeza umutekano muri ako karere.

Reuters ikomeza ivuga ko abayobozi ba Venezuela na bo bagaragaje ko dipolomasi ari wo murongo bifuza gukurikiza mu mubano n’Amerika, kandi bashishikariye gukomeza ibiganiro byubaka hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwakurikiye urundi ruzinduko rwo mu cyumweru gishize rw’Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ingufu (Energy), Chris Wright, muri Caracas, rwari rufite intego yo guteza imbere imikoranire mu by’ubukungu n’ingufu.

Itsinda ry’abayobozi bo muri Amerika bayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo Jenerali Francis L. Donovan (Ifoto: Reuters)
Ikirere cy’Umujyi wa Caracas, Venezuela (Ifoto: Reuters)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *