Umuyobozi wa MONUSCO yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Goma cyari kimaze umwaka kidakora
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwatangaje ko umuyobozi wa bwo w’agateganyo yageze mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Kane, aho aje gutangira gutegura inshingano nshya zo kugenzura uko amasezerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa.
Vivian van de Perre yageze ku kibuga cy’indege cya Goma akoresheje indege, igikorwa MONUSCO yavuze ko ari intambwe ikomeye mu kongera gukora kw’iki kibuga cyari kimaze umwaka urenga kidafungurwa.
Uyu muyobozi ni we wasimbuye Bintou Keita, weguye ku buyobozi bwa MONUSCO mu kwezi k’Ukuboza gushize.
Nk’uko MONUSCO ibivuga, Vivian yagize ati: “Ku wa 26 Mutarama 2025, nari mu ndege ya nyuma yageze ku kibuga cy’indege cya Goma mbere y’uko gifungwa. Uyu munsi ndi mu ndege ya mbere igihagezeho nyuma yo kongera gufungura. Nizeye ko iyi ari intangiriro yo kugifungura burundu ku nyungu z’abaturage.”
Mu ruzinduko rwe i Goma, biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa, hagamijwe gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hagati y’impande zihanganye.
Mu mpera z’umwaka ushize, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi kongereye MONUSCO manda y’umwaka umwe, kanayiha inshingano zirimo gufasha urwego rwa Joint Verification Mechanism Plus (JVM+) no gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.
Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 bamaze igihe bari mu mirwano, kandi nubwo basinye amasezerano atandukanye agamije guhagarika imirwano, ayo masezerano ntiyigeze yubahirizwa neza. Buri ruhande rushinja urundi gutangiza imirwano no kurenga ku byo bemeranyijeho.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu nijoro, Perezida João Lourenço wa Angola, uri mu mwanya w’umuhuza, yasabye impande zombi guhagarika imirwano guhera tariki ya 18 saa sita z’amanywa.
Gusa, kugeza ubu ntiharamenyekana niba ubwo busabe buzakurikizwa.
Hagati aho, imirwano irakomeje mu ntara ya Kivu y’Epfo, aho ingabo za leta zikomeje guhangana mu rwego rwo kwisubiza agace ka Minembwe Centre, kari muri teritwari ya Fizi.

