AmakuruPolitiki

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ya Israel aravuga ko igisirikare kiri gutsindwa

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ya Israel, Yair Lapid, yashinje ubuyobozi bw’icyo gihugu kohereza ingabo za cyo (IDF) mu ntambara idateguwe neza, kandi ikorwa n’umubare muto w’abasirikare.

Mu butumwa bwa videwo yatanze mu rurimi rw’Igiheburayo, Lapid yavuze ko igisirikare cya Israel cyasagutswe n’ibibazo kandi kinaniwe cyane, ashinja Leta ko yagitereranye mu gihe cy’urugamba nk’uko BBC ibitangaza.

Yakomeje agaragaza ko ubuyobozi buri kohereza abasirikare mu ntambara igoye kandi idafite igenamigambi rihamye, nta bikoresho bihagije bihari, ndetse n’umubare w’ingabo ukaba udahagije.

Lapid yongeyeho ko abasirikare bahoze mu giairikare bananiwe cyane ku buryo batakibasha guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano igihugu kiri guhura na byo.

Yasabye kandi leta gutangira kwinjiza mu gisirikare abagabo bo mu idini ry’Abayahudi b’aba Orthodox bo mu muryango w’aba Haredi, basanzwe bazwiho kwibanda ku masomo y’iyobokamana gusa, kandi kuva Israel yabaho mu 1948 bakaba barahawe uburenganzira bwo kudakora igisirikare.

Aya magambo ya Lapid aje akurikira andi yatanzwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Israel, Liyetena-Jenerali Eyal Zamir, wavuze ko igisirikare kiri hafi gusenyuka, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Israel.

Yair Lapid, Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Israel (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *