AmakuruUbuzima

Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Muhazi ahita apfa

Umwana w’imyaka 12 witwaga Ntwali Kelly yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yari agiye kuvoma ahita yitaba Imana.

Urupfu rw’uyu Kelly wo mu Murenge wa Munyiginya w’Akarere ka Rwamagana rwamenyekanye bivuzwe n’undi mwana bari bajyanye kuvoma nk’uko abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru babitangaje.

Uyu yagize ati: “Uwo mwana yari aje kuvoma hanyuma basimbukira mu mazi na mugenzi we, umwe abasha kuvamo undi aheramo. Uwacitse uruzi ni we wazamutse agenda abibwira abantu bose bahuye. Yari hagati y’imyaka 10 na 12”.

Undi na we yagize ati: “Nari ndi guhinga hafi y’urugo, numva telefoni y’umukobwa wanjye irasonnye baramubwira ngo: ‘Bwira mama Kelly ko umwana we aguye mu ruzi’. Ni uko nguko twabyumvise duhurura gutyo. Njyewe sinamubonye ajya kuvoma ariko bavuze ko yari yagiye kuvoma”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yemeje iby’aya makuru anagnera ubutumwa abaturage.

Yagize ati: “Amakuru twayamenye tuyabwiwe n’abaturage ko hati umwana waguye muri Muhazi, natwe turatabara, duhamagara ubuyobozi budukuriye na “Marines” iraza iradufasha none umwana yabonetse tugiye kumushyingura”.

Yakomeje ashishikariza ababyeyi kureberera abana bajya kuvoma kuri Muhazi kuko itazitiye ndetse ngo basanzwe babikangurirwa mu nteko z’abaturage kuko isaha n’isaha iki kiyaga kiba cyatwara umuntu.

Ikiyaga cya Muhazi cyahitanye umwana w’imyaka 12 (Ifoto: interineti)

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *