AmakuruUbuzima

Umwe mu bacuruza ibiyobyabwenge bakomeye kandi washakishwaga cyane muri Mexique yishwe

Minisiteri y’Ingabo ya Mexique yatangaje ko umugabo washakishwaga cyane muri icyo gihugu, akaba n’umuyobozi w’agatsiko gakomeye gakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ka Jalisco New Generation Cartel (CJNG), yishwe mu gikorwa cyo kumuta muri yombi.

Nemesio Oseguera Cervantes, uzwi ku izina rya “El Mencho”, yapfuye ku Cyumweru cy’ejo hashize ubwo yari ajyanywe mu murwa mukuru Mexico City, nyuma yo gukomereka bikomeye mu mirwano yabaye hagati y’abamurindaga n’ingabo za leta.

Abagize ako gatsiko bane biciwe mu mujyi wa Tapalpa, muri leta ya Jalisco, iri mu burengerazuba bw’igihugu. Abasirikare batatu na bo bakomeretse muri icyo gikorwa. Leta y’Amerika yahaye Mexique amakuru yafashije mu kugitegura nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu rwego rwo kwihorera, abagize igico gitinyitse cyane gikora ubucuruzi bwa magendu bw’ibiyobyabwenge cyitwa Jalisco New Generation (CJNG) batwitse imodoka nyinshi, bashyiraho inzitizi mu mihanda ndetse banagaba ibitero ku bashinzwe umutekano muri leta umunani zitandukanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye Abanyamerika bari muri leta ya Jalisco, Tamaulipas, ndetse no mu bice bimwe bya Michoacan, Guerrero na Nuevo Leon, kuguma mu ngo zabo no kwirinda kugenda mu mihanda.

Nyuma y’ibi, Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yasabye abaturage gutuza. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yavuze ko mu bice byinshi by’igihugu ubuzima burimo gukomeza nk’ibisanzwe.

Mbere y’ibi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 15 z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru yatuma El Mencho afatwa.

Mu itangazo rya yo, Minisiteri y’Ingabo ya Mexique yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kandi gishyirwa mu bikorwa n’ingabo zidasanzwe z’icyo gihugu.

Nemesio Oseguera Cervantes, wari uzwi cyane ku kazina ka “El Mencho”, ni we wayoboraga agatsiko gacuruza ibiyobyabwenge ka Jalisco New Generation Cartel (CJNG) (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *