Umwe mu bakinnyi ba mwamba muri Rayon Sports yasubiye mu myitozo
Umwe mu bakinnyi ba mwamba muri Rayon Sports FC, Bigirimana Abedy, yasubiye mu myitozo kuri uyu wa Mbere tarki ya 3 Ugushyingo 2025 nyuma y’icyumweru yari amaze ari mu mvune.
Ni inkuru nziza kuri iyi kipe iri kwitegura gucakirana na APR FC (mukeba wa yo), mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona ya 2025-2026uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ukabera kuri Sitade Amahoro.
Uyu mukinnyi usanzwe ukina hagati yatonekariye mu mukino w’umunsi wa 5 bakinnye n’ikipe n’ikipe y’Amagaju FC, ari na byo byatumye adakina umukino w’umunsi wa gatandatu wabahuje na Marines FC.
Kuva Bigirimana yasubukura imyitozo, Rayon Sports FC yatangaje ko kugeza ubu ameze neza ndetse akazakinna umukino uzabahuza n’APR FC.
Nubwo Bigirimana azakina uyu mukino, abandi ba rutahizamu babiri barimo Fall Ngagne na Ndikumana Asman ntibazawukina kubera ko bafite ibibazo by’imvune.
