AmakuruImyidagaduro

Umwuka mubi urarushaho gufata indi ntera hagati ya Eddy Kenzo na Bebe Cool

Umwuka mubi mu ruganda rw’umuziki wa Uganda ukomeje gufata indi ntera nyuma y’uko icyamamare mu muziki Eddy Kenzo na Bebe Cool umaze igihe kinini muri uwo mwuga bateranye amagambo akomeye, bikurikiye isohoka ry’urutonde rw’a’indirimbo za Bebe Cool yavuze ko ari zo nziza, biteza impaka kuva mu cyumweru gishize.

Ibi byatangiye ubwo Bebe Cool yateshaga agaciro indirimbo ya Kenzo yamenyekanye cyane yitwa “Nkulowozako”, avuga ko idakwiye kwitabwaho kandi ko idakwiye no gushyirwa ku rutonde rwe rw’indirimbo nziza. Ibi byarakaje Eddy Kenzo bikomeye , ari na we muyobozi wa Big Talent [inzu itunganya umuziki].

Mu gusubiza, Eddy Kenzo yagaragaje amagambo akomeye ashinja Bebe Cool kutagira icyerekezo gihamye mu muziki, anavuga ko adasobanukiwe abo aririmbira.

Yagize ati: “Ni umuntu utaramenya neza uwo ari we. Ntabwo azi abo aririmbira. Ntamenya niba aririmba mu Cyongereza cyangwa mu Luganda. Ntafite umurongo uhamye mu muziki we”.

Kenzo yakomeje avuga ko uko kutagira umurongo uhamye mu byo Bebe Cool akora ari na ko kumugira gukomeza kudatera imbere mu muziki.

Nubwo amagambo ye yari akakaye, Kenzo nyuma yaje guhindura imvugo, atangaza ko yasabye imbabazi umuryango wa Bebe Cool ku magambo yavuzwe mu gutongana kwa bo.

Yasobanuye ko yubaha abana ba Bebe Cool, ndetse avuga ko bose ari inshuti ze, ariko ko akenshi yumva aterwa amagambo na Bebe Cool amuvugaho amutesha agaciro.

Yagize ati: “Yananiwe gusohora indirimbo nziza. Twebwe dukora cyane kugira ngo tubigereho, ariko we akaza avuga amagambo atari yo. Nsabye imbabazi abana be kuko bose ari inshuti zanjye. Ndasaba imbabazi umuryango we ku magambo navuze, ariko ni we utuma mbivuga”.

Mu gihe uku guterana amagambo hagati y’ibi byamamare byombi bikomeje gufata indi ntera, abakunzi b’umuziki n’abawukurikiranira hafi bibaza niba iyi ntambara y’amagambo izarekeraho, cyangwa niba itazavamo ibindi bibazo bikomeye.

Eddy Kenzo na Bebe Cool ntibari gucana uwaka kubera ihangana mu muziki

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *