AmakuruImyidagaduro

Uncle Austin yasezeye kuri KISS FM asoza urugendo rw’imyaka 26 ku mirongo ya radiyo

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Austin Tosh Luwano, wamenyekanye ku izina rya Uncle Austin yatangaje ko asezeye ku kazi ko gutangaza ibiganiro kuri radiyo, asoza urugendo rw’imyaka 26 yamaze akorera kuri radiyo zitandukanye, by’umwihariko kuri KISS FM.

Mu butumwa bwe bwuzuye amarangamutima yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uncle Austin yashimiye radiyo n’abamukurikiraga mu myaka yose yamaze ayikoraho. Yagize ati: “Nakunze radiyo ubuzima bwanjye bwose; ni igice cyanjye kandi izahora ari igice cy’ubuzima bwanjye”.

Yakomeje agaragaza uko yishimiye urugendo rwe rurerure ku mirongo ya radiyo. Yagize ati: “Ni imyaka 26 y’urugendo rwiza kuri radiyo”.

Yagarutse no ku mubano we n’abamwumvaga, agaragaza ko na we yungukiye byinshi muri bo. Yagize ati: “Nzi ko benshi mwakuze munyumva, ariko nanjye nakuriye mu biganiro nagiranaga namwe”.

Mu gusoza, yatangaje asezera ku mugaragaro ku mirongo ya radiyo, ashimira buri wese wamubaye hafi muri uru rugendo rwe rw’imyaka myinshi.

Ku ruhande rwa yo, KISS FM yashimiye Uncle Austin ku ruhare rukomeye yagize mu mateka ya yo. Mu butumwa yashyize ahagaragara, iyi radiyo yamushimiye ijwi rye, imbaraga ze n’ubwitange bwe, imwifuriza gukomeza gutsinda no gutera imbere mu ntambwe nshya agiyemo.

Isezera rye risize icyuho ku bamwumvaga, ariko rinatangiza igice gishya mu buzima bwe bw’itangazamakuru.

Uncle Austin yasoje urugendo rwe rwo gukora kuri radiyo asezera KISS FM (Ifoto: Igihe)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *