AmakuruPolitiki

UNHCR yabonye umuyobozi mushya

Inteko Rusange ya y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yemeje Barham Salih, wahoze ari Perezida wa Iraq, nk’Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi.

Yemejwe ku bwumvikane n’ibihugu byose 193 bigize Loni, aba abaye uwa mbere uturutse mu burasirazuba bwo hagati uyoboye UNHCR kuva mu 1970.

Salih w’imyaka 65 yavuze ko ubunararibonye bwe nk’uwigeze kuba impunzi buzamufasha kuyobora ashingiye ku bumuntu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, cyane mu gihe Isi ifite umubare munini w’impunzi.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yashimye ubunararibonye bwa Salih mu buyobozi, dipolomasi na politiki.

Salih yigeze gufungwa na leta ya Saddam Hussein mu 1979, ahungira mu Bwongereza, nyuma asubira muri Iraq akora imirimo itandukanye ya leta.

Yabaye Perezida wa Iraq kuva mu 2018 kugeza mu 2022. Asimbuye Filippo Grandi, uzarangiza manda ye ku wa 31 Ukuboza 2025, mu gihe iya Salih izatangira ku 1 Mutarama 2026.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *