AmakuruImyidagaduroShowbiz

“Uriya si umuntu wo kwishyuza” Platini asubiza Prophet Joshua

Mu mvugo yumvikanamo kwicuza, Nemeye Platini yakomoje kuri Prophet Joshua waguze album yabo na Nel Ngabo “Vibranium” agera kuri miliyoni 5 Frw ariko byaje kurangira atayatanze.

Uyu mugabo wiyita Prophet Joshua ni umwe mu bari bitabiriye ibirori byo kumvisha abakunzi b’umuziki album ‘Vibranium’ ya Platini na Nel Ngabo byabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025.

Imbere y’abitabiriye iki gitaramo, Prophet Joshua yarahagurutse agira ati “Platini yarantumiye, ndavuga nti ngomba kuhagera. Ku bw’ibyo ndaguha miliyoni 5 Frw ejo Saa Tatu za mu gitondo.”

Iby’igitondo cya saa tanu byahindutse guheba bituma abantu bibaza kuri uyu mugabo wiyita Prophet ndetse wakunze kugaragaza ko afite amafaranga menshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yaho yagarutse mu itangazamakuru yisobanura avuga ko icyatumye atayatanga ari uko yakiriwe nabi cyane bituma yisubira.

Nemeye Platini aganira na Igihe Kulture yagarutse kuri uyu mugabo avuga ko atari umuntu wo kwishyuza ndetse agaragaza ko atari akwiriye gukandagira hari hantu habereye igitaramo.

Ati “Byarangiye kuriya uretse ko atari n’amafaranga twari twasabye, uriya si umuntu wo kwishyuza. Nta kintu gikomeye mba nshaka kumuvugaho ariko no kuba yarageze hariya na byo ni ibindi bibazo.”

Gusa kurundi ruhande agaragaza ko nubwo byabaye byatumye imyidagaduro ishyuha cyane inkuru ziba nyinshi mu bitangazamakuru bikora ku myidagaduro.

Prophet Joshua yatunguye abantu nyuma yo kumvikana mu itangazamakuru avuga ko atazasohoza isezerano yahaye Platini na Nel Ngabo mu ruhame : photo : Igihe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *