AmakuruUbumenyi

Urubuga rwa X rwahagaritse “Grok AI” kwambika abantu ubusa

Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rya Elon Musk rizwi nka Grok ntirizongera kwemererwa guhindura amafoto y’abantu nyakuri kugira ngo bagaragare bambaye ubusa cyangwa amakariso, mu bihugu n’ahantu amategeko atabyemera.

Ibi byatangajwe nyuma y’impungenge zikomeye zagaragajwe ku ikoreshwa rya AI mu gukora amafoto mpimbano ashingiye ku mibonano mpuzabitsina (sexualised AI deepfakes).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa X, rucunga rukanakoreshaho Grok AI, havuzwe ko hashyizweho ingamba z’ikoranabuhanga zigamije gukumira konti ya Grok guhindura amafoto y’abantu nyakuri ikaberekana bambaye unusa cyangwa amakariso. Iryo tangazo ryasobanuye ko iryo hagarikwa rireba abakoresha urwo tubuga bose, harimo n’abishyura serivisi zidasanzwe nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Ibi byatangajwe amasaha make nyuma y’uko umushinjacyaha mukuru wa leta ya California atangaje ko iyo leta iri gukora iperereza ku ikwirakwizwa ry’amafoto mpimbano ya AI agaragaza ibishingiye ku mibonano mpuzabitsina, harimo n’ay’abana, yakozwe hifashishijwe Grok.

X yatangaje ko yahagaritse mu buryo bw’akarere (geoblocking) ubushobozi bwo gukora amafoto y’abantu nyakuri bambaye amakariso, imyenda y’imbere n’indi myambaro imeze nk’iyo, mu bihugu n’utundi duce aho bitemewe n’amategeko. Yongeye kwibutsa ko guhindura amafoto hifashishijwe Grok ku rubuga rwa yo byemerewe gusa abarukoresha bishyuye.

Izi ngamba, nk’uko X yabisobanuye, zigamije kongera umutekano no gufasha kumenya no kubazwa inshingano ku bantu bagerageza gukoresha nabi Grok bagahonyora amategeko cyangwa amabwiriza y’urubuga.

Elon Musk we yatangaje ko, mu gihe igenamiterere rya NSFW (not safe for work) ryafunguwe, Grok yemerewe gusa kwerekana ubusa bw’igice cyo hejuru cy’umubiri ku bantu bakuru batekerejweho (si abantu nyakuri), mu rwego ruhuye n’ibigaragara muri filime zemewe ku bantu bakuru gusa. Yavuze ko iyo ari yo mipaka isanzwe ikoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ko ishobora gutandukana bitewe n’amategeko ya buri gihugu.

Mbere ya ho, Musk yari yaririnze urubuga rwa X, avuga ko abayinenga bashaka guhagarika ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, anashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto abiri yakozwe na AI agaragaza Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, yambaye ikariso.

Mu minsi ishize, abayobozi batandukanye ku isi banenze bikomeye uburyo Grok ishobora guhindura amafoto. Mu mpera z’icyumweru gishize, Malaysia na Indonesia ni byo bihugu bya mbere byahagaritse ikoreshwa rya Grok AI, nyuma y’uko abakoresha bavuze ko amafoto ya bo yahinduwe hakorwa amashusho y’urukozasoni batabiherewe uruhushya.

Urwego rw’Ubwongereza rushinzwe kugenzura itangazamakuru, Ofcom, rwatangaje ko ruri gukora iperereza ku kuba X yaba yaranyuranyije n’amategeko y’iki hihugu ku bijyanye n’izo foto zishingiye ku mibonano mpuzabitsina.

Sir Keir Starmer yigeze kuburira ko X ishobora kwamburwa uburenganzira bwo kwigenzura, ariko nyuma aza kuvuga ko yishimiye ko hari intambwe X yatangiye gutera mu gukemura icyo kibazo. Hari n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza bavuye ku rubuga X kubera ubwo burakari bw’abantu.

Umushinjacyaha mukuru wa California, Rob Bonta, yavuze ko ayo mashusho agaragaza abagore n’abana mu buryo bw’ubwambure n’ubusambanyi yakoreshejwe mu gutoteza abantu kuri interineti. Umushakashatsi ku bijyanye na politiki z’ikoranabuhanga, Riana Pfefferkorn, yatangaje ko atunguwe no kuba X yaratinze gushyiraho izi ngamba zo kurinda Grok, avuga ko byari bikwiye guhagarikwa ako kanya ubwo ihohoterwa ryatangiraga.

Yongeyeho ko hakiri ibibazo byinshi ku buryo X izashyira mu bikorwa aya mabwiriza mashya, nko kumenya uko Grok izamenya niba ifoto ari iy’umuntu nyakuri n’ibihano bizafatwa ku bazayica. Pfefferkorn kandi yanenze imyitwarire ya Musk, avuga ko byafasha uruganda rwe kugaragara nk’urufite uburemere ruramutse ruhagaritse ibikorwa nko gusubiramo no gusakaza amafoto ya AI agaragaza Sir Keir Starmer yambaye ikariso.

Elon Musk yahagaritse ikoreshwa ry’ubwenge buhangano rya Grok mu gukora amafoto yambika abantu ubusa kuri X (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *