AmakuruUbumenyi

Urugendo rw’urukundo rwahindutse ibyago ku musozi wa Grossglockner

Umugore w’imyaka 33 yapfiriye ku musozi wa Grossglockner, umusozi muremure kurusha iyindi muri Austria, azize ubukonje bukabije mu kwezi kwa Mutarama 2025. Nyuma y’igihe kirenga umwaka, umukunzi we, Thomas P, ari kuburana aregwa kumwica kubera uburangare.

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko uwo mukobwa n’uwo musore batangiriye urugendo rwo kuzamuka umusozi wa metero 3,798 uzwi nka Grossglockner.

Abashinjacyaha bavuga ko Thomas P yakoze amakosa akomeye kuva urugendo rugitangira, ndetse banashyize ahagaragara urutonde rw’amakosa icyenda bavuga ko ari yo yamuranze muri urwo rugendo.

Ubushinjacyaha buvuga ko, kubera ko yari afite uburambe kurusha uwo bari kumwe mu kuzamuka imisozi ya Alpine, yagombaga kuyobora urugendo no gufata ibyemezo bikwiye.

Bumushinja ko yatangiye urugendo atinze, adafite ibikoresho bihagije by’ubutabazi, kandi akomeza kuzamuka nubwo hari umuyaga mwinshi n’ubukonje bukabije. Na none bumushinja ko yasize mugenzi we wenyine hafi y’impinga ajya gushaka ubutabazi, kandi atahamagaye inzego zishinzwe ubutabazi ku gihe.

Uregwa we arabihakana, akavuga ko urugendo rwari rwateguwe na bombi kandi ko bari biteguye bihagije. Avuga ko umukunzi we yatangiye kunanirwa mu buryo butunguranye, bityo akamusiga gato ajya gushaka ubufasha. Icyakora, ubuyobozi buvuga ko byashobokaga ko ubutabazi bwaba bwaratinze, kandi uwo mugore aza gupfira wenyine ku musozi azize ubukonje bukabije (hypothermia).

Ibyabaye nyuma y’uru rugendo ntibivugwaho rumwe. Umunyamategeko w’uregwa avuga ko ku wa 18 Mutarama, saa 13:30, bageze ahitwa Frühstücksplatz, ahantu hagaragara mu rugendo aho batashoboraga gusubira inyuma batabanje kugera ku mpinga.

Kurt Jelinek yavuze ko nta n’umwe muri bo wari “unaniwe cyane cyangwa yarengewe,” bityo bakomeje kuzamuka. Abashinjacyaha bavuze ko bageze ku musozi saa 20:50, kandi ko Thomas P atashoboye guhamagara polisi cyangwa kohereza ibimenyetso by’ubutabazi igihe indege ya polisi yabanyuragaho saa 22:50.

Umunyamategeko w’umukunzi w’uwo mukobwa avuga ko icyo gihe abakiriya be bumvaga bameze neza, bityo batashatse ubufasha kuko bari hafi kugera ku mpinga. Amashusho ya kamera yo kuri interineti agaragaza urumuri rw’itoroshi cyangwa sisitemu yo kubona inzira bakoreshaga mu gihe bazamukaga.

Naramuka ahamwe n’icyaha, Thomas P ashobora gufungwa kugeza ku myaka itatu.

Uru rubanza rwakuruye impaka nyinshi, cyane cyane ku kibazo cy’inshingano umuntu aba afite ku wo bari kumwe mu mikino yo kuzamuka imisozi.

Ikirere kibi cyatumye itsinda ry’ubutabazi ritahagerera igihe (Ifoto: BBC)
Amafoto ya camera yagaragaje uyu mugabo afite itoroshi amanuka wenyine (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *