Urugo rwa Bobi Wine rwagabweho igitero gikomeye, umugore we ajyanwa kwa muganga
Umuyobozi w’ishyaka NUP n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, iwe mu rugo i Magere hatewe n’abasirikare benshi bitwaje intwaro, basenya inzu ye banakorera ihohoterwa rikabije umuryango we.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 24 Mutarama 2026, Bobi Wine yavuze ko abasirikare bambaye imyambaro ya SFC, UPDF n’abandi bari mu myambaro isanzwe binjiye iwe ku ngufu, basenya imiryango n’amadirishya, baniba ibikoresho byose by’ikoranabuhanga n’inyandiko zifite agaciro.
Yavuze ko umugore we yashyizweho imbunda, akanashyirwaho igitutu ngo atange amakuru y’aho umugabo we aherereye, bikarangira akorewe ihohoterwa rikomeye ririmo gukubitwa, gutukwa no gufatwa amafoto ku ngufu.

Yongeyeho ko n’abandi bakozi bo mu rugo bakubiswe, mu gihe abo basirikare bashakaga kumenya aho Bobi Wine yihishe n’aho abana be bari.
Bobi Wine yatangaje ko umugore we yajyanywe kwa muganga byihutirwa, aho akomeje kwitabwaho kubera ibikomere by’umubiri n’ihungabana ryo mu mutwe, aterwa n’ibyamubayeho.
Nubwo ibi bikorwa byamaganyirijwe kure n’abatandukanye barimo abaharanira uburenganzira bwa muntu, Bobi Wine yavuze ko atazacika intege, ashimangira ko urugamba rwo guharanira impinduka n’ubwisanzure muri Uganda ruzakomeza.
Yagize ati: “Muri ibyo byose byanyuzeho, turacyahagaze dushikamye ku kwizera kwacu ko Uganda izaba igihugu cyigenga, gifite ubutabera n’ubwisanzure”.
Ibi bibaye mu gihe umwuka wa politiki muri Uganda ukomeje kuba mubi, nyuma y’amatora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 aho Museveni yegukanye intsinzi ku majwi 72%.

