AmakuruPolitiki

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ikirego cya Victoire Ingabire gifite ishingiro

Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda rwatangaje ko ikirego cyatanzwe n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire Umuhoza, avuga ko afunzwe binyuranyije n’amategeko, gifite ishingiro bityo kikazatangira kuburanishwa mu kwezi kwa Werurwe.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ingabire n’umwunganizi we mu mategeko bajuririye Urukiko rw’Ikirenga, bagaragaza ko batanyuzwe n’imyanzuro y’Urukiko Rukuru yari yaratesheje agaciro ikirego cye, ivuga ko kidafite ishingiro nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Victoire Ingabire azwi cyane nk’umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba n’impirimbanyi ya demokarasi. Mu iburanisha ry’uyu munsi, Ingabire ubwe ntiyari ari mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga i Kigali, ariko yahagarariwe n’umwunganizi we mu mategeko, Me Félicien Gashema.

Ingabire yafashwe muri Kamena umwaka ushize, nyuma y’uko yari yitabye urukiko nk’utanga amakuru mu rubanza ruregwamo bamwe mu bayoboke b’ishyaka rye, bashinjwaga ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi hifashishijwe inzira zitemewe n’amategeko.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ifungwa rye ryakozwe hagamijwe gushyira mu bikorwa icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru, ruvuga ko rutanyuzwe n’ibisobanuro Ingabire yari yatanze ku birego by’abayoboke be.

Ku rundi ruhande, Ingabire n’abamushyigikiye bavuga ko ifungwa rye rifitanye isano n’amagambo Perezida Paul Kagame yari yaravuze amezi make mbere y’uko afungwa, agaragaza ko hari bamwe mu bari barahawe imbabazi bashobora kongera gufungwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2024, mu ijambo ryanyujijwe kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, Perezida Kagame yavuze amagambo abanyamategeko ba Ingabire bafashe nk’ateje impungenge ku mutekano w’umukiliya wa bo, bavuga ko ayo magambo ashobora kuba yarabaye imvano yo kongera kumufunga.

Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyafashwe kuri uyu munsi gihurirana n’imyigaragambyo iteganyijwe kubera i Buruseli mu Bubiligi, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Abateguye iyo myigaragambyo bavuga ko bagamije kwibutsa Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ko mu mwaka wa 2025 wasabye ko Victoire Ingabire arekurwa byihuse.

Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko iburanisha ry’iki kirego kizatangira ku wa 04 Werurwe uyu mwaka.

Urukiko rw’Ikirenga rwahaye ishingoro Ikirego cya Victoire Ingabire Umuhoza (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *