Uruzinduko rwa Cristiano Ronaldo muri “White House”
Umukinnyi mpuzamahanga wamamaye muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yasuye White House kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, nk’uko byemejwe n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – ku munsi umwe kandi n’umuyobozi wa Arabia Saoudite azaba ahageze, igihugu uyu mukinnyi w’Umunya-Portugal akinamo ubu.
White House ntiyavuze niba Ronaldo ari mu itsinda ry’abaherekeje Igikomangoma Mohammed bin Salman.
Ariko kuba ari we mukinnyi uzwi cyane muri shampiyona ya Saudi Arabia byatumye aba kimwe mu biranga gahunda yo kuvugurura igihugu iyobowe n’icyo gikomangoma, gikunze gufatwa nk’umuyobozi w’ukuri w’igihugu. Iyo gahunda igamije kugabanya kwishingikiriza ku mafaranga ava mu mu bikomoka kuri peteroli, igihugu kikaguka mu bindi bikorwa birimo siporo n’ubukerarugendo.
Birakekwa ko Ronaldo ataherukaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 2016.
Muri iyo myaka, uyu mukinnyi yagiye aregwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Kathryn Mayorga yamushinje kumufatira ku ngufu muri hoteli yo muri Las Vegas mu 2009, ibyo Ronaldo yahakanye.
Mu 2018 yagize ati: “Mpakanye nivuye inyuma ibyo birego. Gufata ku ngufu ni icyaha kigayitse kidahuye na kamere n’imyemerere yanjye.”
Mu 2019, abashinjacyaha bo muri Amerika bavuze ko batazamurega kuko ibyoaregwaga bitabonetseho ibimenyetso bihagije.
Mu ntangiriro za 2023, Ronaldo yimukiye muri Saudi Arabia aba isura ya shampiyona ya ho “Saudi Pro League” ndetse anahabwa kuba kapiteni w’ikipe ya Al Nassr, ikipe ifashwa n’ikigega cy’igihugu PIF kiyoborwa n’Igikomangoma Mohammed.
Muri uru ruganda rw’umupira w’amaguru ruzwiho amafaranga menshi, amasezerano Ronaldo yagiranye na Saudi Arabia yari ku rwego rwo hejuru cyane. Bivugwa ko yahabwaga miliyoni 200 z’amadolari ku mwaka — bisaga ibihumbi magana atanu ku munsi.
Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, yashyize umukono ku masezerano mashya y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 400, ahita aba umukinnyi wa mbere wa ruhago ubaye umuherwe utunze miliyari imwe y’amadolari, nk’uko Bloomberg ibivuga, afite umutungo ubarirwa kuri miliyari 1.4 y’amadolari.
Ni amafaranga menshi cyane ku mukinnyi ufite imyaka 40 uri mu gihe cyo guhagarika urugendo rwe rwa ruhago.
Ariko nk’uko Sanam Vakil, umuyobozi wa porogaramu ya Middle East na North Africa muri Chatham House, abisobanura, Saudi Arabia “yashoye amafaranga menshi mu bikorwa bikomeye no mu bantu bazwi cyane kugira ngo izamure isura y’igihugu mu bijyanye na siporo n’ubukerarugendo mu rugendo rwo kwiyubaka.”
Ronaldo ubwe yakunze kwita Igikomangoma Mohammed “shefu wacu” mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan.
Mu kwezi gushize, yagaragaye mu gikorwa cyateguwe n’Ikigo gishinzwe Ubukerarugendo i Riyadh, aho yashimagije ibikorwa by’iterambere biri muri icyo gihugu ndetse n’ibyiringiro bye byo kubona Igikombe cy’Isi cya 2034 kibera muri Saudi Arabia.
Ku birebana no guhura na Perezida Trump, Vakil avuga ati: “Perezida w’Amerika akunda ibintu bizwi cyane, naho Ronaldo we ni ikimenyabose”.
Uyu mukinnyi we avuga ko afite icyifuzo kinini ku ruzinduko rwe i Washington – amahoro ku isi.
Mu kwezi kwa Nyakanga, Perezida w’Inama y’Uburayi Antonio Costa yahaye Trump umwenda wa Portugal wasinyweho na Ronaldo wanditseho ngo: “Kuri Perezida Donald J. Trump, gukina duharanira amahoro.”
Ronaldo yabwiye Morgan ati: “Nifuza kuzicarana na we umunsi umwe kuko ari umuntu nkunda cyane. Ntekereza ko ari umuntu ushobora gutuma ibintu biba, kandi nkunda abantu nk’abo.”
Perezida Trump amaze kwakira Igikomangoma Mohammed mu biro bye, hakurikiyeho umuhango wo gusangira kw’abanyacyubahiro muri White House, umuhango Cristiano yitabiriye.
Kugeza ubu White House ntiratangaza urutonde rw’abatumiwe, ariko bivugwa ko haba harimo n’abayobozi bakuru b’amasosiyete akomeye yo muri Amerika, benshi muri bo bafite imikoranire ikomeye na Saudi Arabia.
