AmakuruPolitiki

USA igiye kuva muri ONU n’indi miryango mpuzamahanga 66

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ateganya gukura Amerika mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) n’indi miryango mpuzamahanga 66, harimo inama nyinshi zikomeye zifatanya mu bikorwa bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, amahoro na demokarasi.

Mu nyandiko ya perezida yatangajwe n’ibiro bya perezida (White House) ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, Trump yavuze ko icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma “imiryango, amasezerano n’amabwiriza bihabanye n’inyungu z’Amerika.”

Uyu mwanzuro uzatuma Amerika idakomeza kwitabira ibikorwa by’iyo miryango kandi ireke gutera inkunga ibikorwa bya yo.

Inkuru dukesha Aljazeera ivuga ko ku rutonde rwasohowe na White House harimo imiryango 35 itari iya ONU, irimo cyane cyane Itsinda ry’Abahagarariye Leta mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere (IPCC), Ishami Mpuzamahanga ryita ku Butegetsi bwa Demokarasi n’ubufasha mu matora, n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku bidukikije.

Nubwo IPCC yashyizwe ku rutonde rw’imiryango itari iya ONU, ni umuryango wa ONU uhuza abahanga bakuru mu by’ubumenyi mu rwego rwo gusuzuma ibimenyetso by’ihindagurika ry’ikirere no gutanga raporo z’ubumenyi zifasha abayobozi mu bya politiki.

Byongeye, White House yatangaje ko izakura Amerika mu mashami ya ONU 31, irimo Amasezerano ya Lini agamije gukumira no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku isi (UNFCCC), Umuryango wa Loni ugenera inkunga ibikorwa bigamije guteza imbere demokarasi ku isi, n’umuryango ukomeye wa Loni ushinzwe ubuzima bw’ababyeyi n’abana (UNFPA). Imwe mu miryango ya Loni yibandaga ku kurinda amatsinda ari mu kaga mu gihe cy’intambara, harimo n’Ibiro by’intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kurinda abana kwinjira mu bikorwa bya gisirikare (OSRSG-CAAC).

Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, yabwiye abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu ko Loni yiteguye kugira icyo ivuga ku iyi nkuru uyu munsi ku wa Kane.

Umuvugizi wa ONU , Stephane Dujarric, yavuze ko bagira icyo bavuga kuri uyu mwanzuro wa USA (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Nubwo Trump agaragaza ko ashaka ko Amerika igira uruhare ruto mu nama za Loni, ntahwema kugira uruhare mu byemezo mpuzamahanga.

Mu Kwakira umwaka ushize, yashatse ko abadepite bemeye gushyiraho umusoro ku binyabiziga byangiza ikirere bahanwa, bituma amasezerano ahagarara mu gihe cy’umwaka.

Muri manda ye ya mbere, Trump yigeze kandi gukura Amerika mu mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO/OMS), amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire y’ikirere, n’Inama ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ariko byaje Amerika yaje gusubiramo ku buyobozi bwa Joe Biden.

Trump azatangira akura igihugu cye muri WHO ku itariki ya 22 Mutarama 2026, umwaka umwe nyuma y’uko White House yabitegetse.

Hagati ya 2024 na 2025, Amerika yatanze miliyoni $261 muri WHO, angana na 18% by’ingengo y’imari y’uyu muryango ku bikorwa byo kurengera ubuzima bw’abatuye isi, harimo igituntu n’icyorezo cya COVID-19.

Biteganyijwe ko gahunda yo guhagarika inkunga y’Amerika ku muryango wa Loni ushinzwe impunzi za Palestine (UNRWA) izakomeza, nk’uko yaje yatangiriye ku buyobozi bwa Biden.

Perezida Trump, ubwo yavugaga mu nama ya ONU yabaye ku wa 23 Nzeri 2025 (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa Aljazeera)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *