AmakuruPolitiki

USA yahanuye “drone” ya Irani yari igiye ku bwato bwa yo bunini cyane butwara indege z’intambara

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu gisirikare cy’Amerika yatangaje ko ejo hashize bahanuye indege nto y’intambara ya Irani itagira umupilote (drone), nyuma yo kugaragaza imyitwarire iteye impungenge ubwo yegeraga ubwato bunini bw’ingabo z’Amerika butwara indege z’intambara, buri mu nyanja y’Abarabu.

Kapiteni Tim Hawkins, uvugira ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Amerika, yavuze ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-35C, yahagurutse ku bwato bw’intambara bwa USS Abraham Lincoln, ari yo yasenye iyo drone, mu gikorwa cyakozwe hagamijwe kwirinda no kurinda umutekano w’ubwo bwato n’abasirikare baburimo.

Yasobanuye ko ubwo bwato bwari buri mu ntera ya kilometero zigera hafi kuri 800 uvuye ku nkombe za Irani, mu gihe iyo drone yacyegeraga mu buryo butasobanuraga neza intego za yo nk’uko BBC ibitangaza.

Ingabo z’Amerika zavuze ko nta gikorwa na kimwe cya zo cyangiritse, kandi ko nta musirikare wagize ikibazo muri icyo gikorwa.

Ibi bibaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri ako karere, mu gihe umubano mubi n’ubwumvikane buke hagati ya Washington na Tehran bikomeje gufata intera.

Ku ruhande rwa yo, Irani ntiyigeze igira icyo itangaza ku byabaye uwo munsi.

Perezida w’Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko igihugu cye gishobora gufata icyemezo cya gisirikare ku Irani, mu gihe yaba yanze kwemera ibiganiro bigamije kugabanya no kugenzura gahunda ya yo y’intwaro za nikeleyeri. Yanigeze no kuvuga ko Amerika ishobora kugira icyo ikora ku byerekeye ihashya ry’imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Irani, yahitanye ubuzima bw’abantu.

Nyuma yo guhanurwa kw’iyo drone, Karoline Leavitt, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Amerika, yabwiye Fox News ko ibiganiro hagati y’Amerika na Irani bikiri ku murongo wo kuba muri iki cyumweru.

Yagize ati: “Perezida Trump aracyashyira imbere inzira ya dipolomasi, ariko anongeraho ko afite amahitamo menshi ashoboka, harimo n’ayo gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe byaba bibaye ngombwa”.

Mbere y’ibi, umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yari yaraburiye ko igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa ku gihugu cye cyakurura intambara ikomeye mu karere kose.

Ubwato bunini bw’Amerika butwara indege z’intambara (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *