Uwahoze ari Minisitiri w’ingufu muri Ukraine yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kuva mu gihugu
Abayobozi ba Ukraine batangaje ko uwigeze kuba Minisitiri w’Ingufu muri icyo gihugu yafatiwe mu bikorwa byo kugerageza kugisohokamo. Uwo muyobozi, German Galushchenko, bivugwa ko yatawe muri yombi ari muri gari ya moshi yavaga muri Ukraine, nubwo hataramenyekana neza aho yari agiye.
Galushchenko yari yaravuye ku mirimo ye ya leta umwaka ushize, nyuma yo kuvugwaho uruhare mu rubanza rwa ruswa rwavugwagamo amafaranga agera kuri miliyoni 100 z’amadolari. Ari mu bayobozi benshi ba leta bashyizwe mu majwi muri iki kibazo cyakomye mu nkokora ubutegetsi bwa Perezida Volodymyr Zelensky, wari warasezeranyije abaturage kurwanya no kurandura ruswa mbere y’uko igihugu cye giterwa n’u Burusiya.
Mu bandi bayobozi bavuzwe muri uru rubanza harimo n’umujyanama wa hafi wa Zelensky akaba n’umuyobozi mukuru w’ibiro bye, Andriy Yermak, weguye nyuma y’ikorwa ry’isakwa ryakorewe iwe. Icyakora, nta na Perezida Zelensky cyangwa Yermak wigeze aregwa icyaha icyo ari cyo cyose.
Iyi dosiye ya ruswa yakomeje kongera igitutu ku buyobozi bwa Ukraine, by’umwihariko igitutu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisaba ko amatora ategurwa. Amatora yari yarahagaritswe kuva mu 2022, bitewe n’uko itegeko nshinga rya Ukraine ritemera ko amatora aba mu gihe igihugu kiri mu ntambara.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ruswa muri Ukraine, kizwi nka National Anti-Corruption Bureau of Ukraine (NABU), cyatangaje ko uwo wahoze ari Minisitiri yafashwe ubwo yambukaga umupaka, mu iperereza riri gukorwa ku rubanza rwiswe “Midas”. Nubwo itangazo ritigeze rimuvuga mu izina, ibitangazamakuru bikomeye byo muri Ukraine byemeje ko ari Galushchenko uvugwa.
Mbere yo kwegura, yari amaze imyaka itatu ayobora Minisiteri y’Ingufu, ndetse yanigeze no kuba Minisitiri w’Ubutabera mu gihe gito. Uwamusimbuye kuri uwo mwanya, Svitlana Hrynchuk, nawe yaje kwegura nyuma yo gushyirwa mu majwi muri ibi birego bya ruswa.

