AmakuruPolitiki

Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya yavuze ko bashatse kumwicira mu rusengero

Rigathi Gachagua, umwe mu banyapolitike bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, yatangaje ko yarokotse igerageza ryo kumwica ryabereye mu rusengero ku Cyumweru.

Uyu munyapolitike, wakuwe ku mwanya wa Visi Perezida mu 2024 binyuze mu rubanza rwo kumweguza, yavuze ko igitero cyagabwe n’abantu yise abapolisi bataye inshingano za bo, bagateza umutekano muke mu rusengero ruherereye mu mujyi wa Othaya, mu Ntara ya Nyeri iri mu gihugu rwagati.

Gachagua yavuze ko abo bantu bakoresheje amasasu ndetse n’imyuka iryana mu maso, bigahungabanya bikomeye amasengesho yari arimo kubera aho hantu. Nubwo atigeze atanga ibimenyetso bifatika, yashinje Perezida wa Kenya, William Ruto, wahoze ari inshuti ye magara, kuba ari we waba warategetse icyo gitero.

Perezida Ruto ntiyahise agira icyo atangaza kuri ibyo birego, ariko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’umutekano, Kipchumba Murkomen, yamaganye bikomeye urwo rugomo, avuga ko ibikorwa nk’ibyo bitakwihanganirwa, cyane cyane iyo bikorewe ahantu hasengerwa.

Polisi ya Kenya yatangaje ko yatangiye iperereza, ivuga ko kugeza ubu nta bantu bakomeretse baratangazwa ku mugaragaro. Nk’uko amakuru yatanzwe abivuga, umwiburungushure urimo imyuka iryana mu maso wajugunywe mu rusengero rwa St Peter’s Anglican Church saa tanu z’amanywa ku masaha ya Kenya (saa yine z’amanywa ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi), bituma amasengesho ahagarara by’akanya gato.

Polisi kandi yavuze ko imodoka nyinshi zari ziparitse mu mbuga y’urwo rusengero zangiritse, isaba abaturage bose baba bafite amakuru kuri icyo gikorwa kuyageza ku nzego zishinzwe umutekano.

Rigathi Gachagua yavuze ko bashatse kumwicira mu rusengero (Ifoto: Interineti)

Gachagua, umucuruzi w’umuherwe ukomoka mu Karere ka Mount Kenya kari rwagati mu gihugu, ubu umaze igihe anenga cyane ubutegetsi bwa Perezida Ruto, yatangaje ko abashinzwe umutekano we bahise bamuvanye aho byabereye bamujyana ahantu hatekanye.

Ku rubuga nkoranyambaga X, yasangije amafoto agaragaza ibyabaye, nyuma agirana ikiganiro n’abanyamakuru aho yamaganye ibyatangajwe n’itangazamakuru ryo kuri interineti ribogamiye kuri leta, ryavugaga ko icyo gitero cyari cyateguwe n’abari ku ruhande rwe. Gachagua, uyobora ishyaka Citizens Party, yabajije ati: “Ni hehe twakura imyuka iryana mu maso? Ni hehe twakura imbunda zo mu bwoko bwa AK-47?”

Minisitiri Murkomen yavuze ko umuyobozi wa polisi yamwijeje ko abagize uruhare muri icyo gikorwa bose bazashyikirizwa ubutabera. Mu butumwa yashyize ku rubuga X, yavuze ko urugomo urwo ari rwo rwose, cyane cyane rukorewe ahantu hasengerwa, rutagomba kwihanganirwa na gato. Yongeyeho ko polisi igomba gukora akazi ka yo nta bwoba cyangwa kubogamira ku ruhande urwo ari rwo rwose, igakora iperereza ryimbitse ku bagize uruhare muri icyo gikorwa n’abagishyigikiye.

Hakurikijwe itegeko nshinga rya Kenya, kuba Rigathi Gachagua yarahamijwe ibyaha na Sena bikamuviramo kweguzwa ku mwanya wa visi perezida, bisobanuye ko adashobora kongera kugira umwanya wo mu nzego za leta.

Gachagua yahakanye ibyaha 11 yarezwe, nubwo bitanu muri byo byemejwe, birimo gushishikariza amacakubiri ashingiye ku moko no kurenga ku ndahiro yari yarahiriye mu nshingano yari afite muri leta. Nubwo bimeze bityo, uyu munyapolitike, uzwi ku kabyiniriro ka “Riggy G”, akomeje gushimangira ko aziyamamariza umwanya wa perezida mu matora ateganyijwe umwaka utaha, kuko yavuze ko yajuriye kandi ko urukiko rw’ikirenga rutarafata icyemezo cya nyuma ku kweguzwa kwe.

William Ruto na Rigathi Gachagua bari batowe mu matora ya 2022 ku itike imwe, ubufatanye bwa bo bukaba bwaragize uruhare runini mu ntsinzi ya Ruto, cyane cyane binyuze mu majwi menshi yaturutse mu Karere ka Mount Kenya, ahiganjemo abo mu bwoko bw’Abakikuyu, ari na bo benshi mu batora bo muri Kenya.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *