AmakuruImyidagaduro

Uwamamaye kuri TikTok yasabye imbabazi nyuma yo kubeshya ko arwaye kanseri

Brittany Miller, wamamaye cyane mu gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, ukomoka muri Oxfordshire mu Bwongereza, yasabye imbabazi nyuma yo kwiyemerera ko yabeshye abantu ko arwaye kanseri.

Uyu mugore w’imyaka 29, uzwi kubera videwo ze zigaragaza ubuzima bwe n’ibiryo, afite abamukurikira barenga miliyoni 3,5.

Yagarutsweho cyane ubwo hagaragaraga urubuga rwo gukusanya inkunga ruvuga ko arwaye kanseri y’igifu, bikamuviramo kugibwaho impaka zikomeye.

Mu mashusho yashyize kuri TikTok ku wa Mbere, Miller yemeye ko yabeshye, avuga ko byaturutse ku ijambo ry’ubupfapfa ryavuzwe mu gihe yari afite ibibazo bikomeye. Yagize ati: “Naganirije ibi bintu inshuti yanjye ya hafi, mubwira ko mfite indwara ya kanseri. Sinabikoze kugira ngo nshuke abantu cyangwa nshake amafaranga, nabikoze kubera kwiheba, nifuza kugumana abantu hafi yanjye”.

Miller, ufite abana babiri, yavuze ko ibyo byabaye mu 2017 ubwo yari mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije no kwiheba. Yongeyeho ko icyo gihe yari yarabuze akazi, umukunzi, ndetse n’icyerekezo cy’ubuzima.

Yasobanuye ko ibyo yakoze bitari umugambi wo kwiba cyangwa uburiganya yateguye igihe kirekire, ahubwo byari ikosa rimwe ry’ubupfapfa. Yavuze kandi ko urubuga rwo gukusanya inkunga rwashyizweho n’inshuti ye nyuma y’ikiganiro bagiranye, kandi ko yahise asaba ko rufungwa ubwo yabonaga abantu batangiye gutanga amafaranga.

Miller yavuze ko atigeze afata n’ifaranga na rimwe muri ayo mafaranga, asaba imbabazi avuga ko asobanukiwe uburyo kanseri ibabaza abantu benshi. Ati: “Nzi neza uko iyi ndwara ibabaza abantu, ni yo mpamvu mbisabiye imbabazi byimazeyo”.

Kuva mu 2017, Miller yakomeje gukora videwo zigaragaza ubuzima bwe bwa buri munsi n’ibikorwa byo mu rugo, bikamuhesha izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi ya Thames Valley yatangaje ko iperereza kuri icyo kibazo ryarangiye, ndetse nta cyo yemeje ku bivugwa ko Miller yaba yarakatiwe mu 2020 kubera uburiganya.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *