AmakuruImyidagaduro

Uwamamaye kuri TikTok yafunguwe nyuma y’ibyumweru afunze azira gutangaza ibihuha

Uwamamaye ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok Nansubuga Aisha, uzwi cyane ku izina rya Luwilight, yarekuwe nyuma yo kumara ibyumweru byinshi afungiye by’agateganyo muri gereza ya Luzira Prison.

Umugandekazi Luwilight yari amaze igihe yitaba urukiko akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukwirakwiza ibihuha no gukoresha imvugo zibiba urwango. Uru rubanza rwari rwakuruye impaka nyinshi mu baturage, cyane cyane nyuma y’uko umuririmbyi Bebe Cool atanze ibitekerezo bye ku byo yari akurikiranyweho.

Mu gihe yari afunzwe by’agateganyo, Luwilight yahagaritse gukorana n’ibiro by’abanyamategeko bya Dahan Advocates, maze ashyiraho abunganizi bashya bo mu biro bya Mugambwa, Muneeza and Company Advocates.

Nyuma y’amasaha make abo banyamategeko bashya bafashe dosiye, bahise batanga ubusabe bwo kurekurwa kwe, maze ku mugoroba wo kuri uwo munsi Luwilight arafungurwa nk’uko ibitangazamakuru byo muri Uganda bibitangaza.

Abanyamategeko be baganiriye n’itangazamakuru hanze y’urukiko batangaza ko ikibazo cyakemutse binyuze mu bwumvikane hagati y’impande zombi, kandi ko kitazongera gukurikiranwa. Umwe muri bo yavuze ko Itegeko Nshinga rishishikariza impande zifitanye ikibazo kugera ku bwumvikane, ashimangira ko ububasha bwa nyuma buba mu baturage.

Yagize ati: “Byose bishingira ku masezerano impande zombi zagiranye, urukiko rukaba ruriho gusa kugira ngo rwemeze ko nta ruhande rwashyizweho igitutu mu gusinya ayo masezerano. Mu mategeko, haba hari utsinda n’utsindwa, ariko muri iki kibazo hatsinze ubwiyunge. Ni inyandiko rusange, ariko sinshobora kuyibasangiza. Ushaka kuyibona ashobora kujya kuyisaba mu rukiko”.

Bityo, uru rubanza rwarangiye hashingiwe ku bwumvikane, bituma Luwilight ava mu bibazo by’amategeko.

Luwlight ni umwe mu bari bashyigikiye Bobi Wine wiyamamarije kuyobora Uganda bikarangira ahigitswe na Museveni umaze ku butegetsi imyaka 40.

Luwlight ubwo yari afunguwe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *