AmakuruImyidagaduro

Uwamenyekanye mu ndirimbo “Yesu Beera Nange” yashinze itorero muri Canada

Umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana akaba n’umudepite wigeze kuba mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Judith Babirye, yashimiye Imana cyane kubera amahirwe yo gutangira ubuzima bushya nyuma yo kwimukira muri Kanada (Canada).

Babirye, wavuye muri Uganda nyuma y’ibihe by’amakimbirane n’impaka mu ruhame, yavuze ko kwimuka kwe kwabaye intangiriro y’impinduka ikomeye mu buzima bwe yaje guhindura byose—ubuzima bwe n’ubutumwa bwe bw’ivugabutumwa.

Ubu uyu muhanzikazi amaze gushinga itorero muri Canada, kandi avuga ko yatekereje agasanga intego ye ari ugufasha abantu binyuze mu ndirimbo ze n’ijambo ry’Imana.

Yagize ati: “Nageze muri Canada mpitamo kureba kure kurusha imyanya y’icyubahiro nari mfite mbere, yaba uwo kuba narigeze kuba umudepite cyangwa umuririmbyi. Nafunguye umutima wanjye nshyira ubuzima bwanjye mu maboko y’Imana, ntangira ubuzima bushya. Ndabishimira Imana cyane. Ubu ndamamaza ijambo rya yo si mu ndirimbo gusa, ahubwo no ku ruhimbi.”

Mbere y’uko yimuka, hashize imyaka irenga itanu, Judith Babirye yari yaravuzwe cyane mu bitangazamakuru kubera gushyirwa mu majwi ko yaba yarashatse umugabo w’abandi, bikaza gutuma batandukana mu buryo bwavuzwe cyane. Nyuma y’imihango yo kumwerekana no gushyingiranwa, uwo mugabo yaramuretse, agaruka ku mugore wa mbere—ibi bikaba ari byo byakomeje kuvugisha abantu no kumubera isoko y’ibibazo mu ruhame.

Nubwo ibyo bihe byamubabaje, Babirye avuga ko ubu yibanda ku gukira, gusubirana n’Imana, no kubaka ubuzima bushya bufite intego bushingiye ku kwizera no gukorera abandi. Itorero yashinze muri Canada ryitwa “Victory Family International Church”.

Babirye yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Yesu beera nange”, “Omukisa gwa Mukama”, “Nasinza”, “Sitarudi nyuma”, “Yesu amanyi” n’izindi nyinshi zitandukanye.

Judith Babirye yashinze itorero muri Canada

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *