Uwashinze urubuga rwa OnlyFans yitabye Imana
Leo Radvinsky washinze urubuga ruzwi cyane rwa OnlyFans yatabye Imana afite imyaka 43 nyuma y’igihe yari amaze arwaye kanseri.
Aya makuru yemejwe n’abakozi b’iyi sosiyete mu itangazo basohoye ku wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026.
Leo Radvinsky yaguze sosiyete yabyaye OnlyFans mu mwaka wa 2018,
Ayigira urubuga rukomeye ku isi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amashusho y’urukozasoni, kuburyo ayabayifata bashobora kwinjiza amafaranga binyuze mu bafana babo.
Mu mwaka wa 2024, OnlyFans yari ifite abayikoresha barenga miliyoni 4.6, Abafatabuguzi (subscribers) barenga miliyoni 377.
Ibi byatumye uru rubuga ruba rumwe mu zikomeye ku isi mu bijyanye no gusangizanya amashusho yishurwa.
Ubuzima bw’uyu mugabo ntibwakunze kuvugwa cyane, n’ubwo yari umwe mu bakire bakomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Leo Radvinsky yari umuntu utagaragara cyane mu itangazamakuru, akunda kubaho ubuzima bwite butagaragara cyane.
Urupfu rwe rufatwa nk’igihombo gikomeye ku ruganda rw’ikoranabuhanga n’imbuga zicuruza ibirimo ibintu bitandukanye kuri internet, kuko yagize uruhare rukomeye mu guhindura uburyo abantu binjizamo amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
