AmakuruPolitiki

Uwayoboye ikigo ngororamuco cya Gitagata yafunzwe azira ibyaha by’ishimishamubiri ku bagororwa

Bahame Hassan yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku ishimishamubiri rishingiye ku gitsina yakoreye abagororerwa b’abakobwa bari mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, aho yari Umuhuzabikorwa.

Yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryakozwe na RIB ryagaragaje ko yakundaga kwizeza abagororerwa ko azabafasha kubona imibereho myiza no kongera guhuzwa n’imiryango yabo, ariko akabigira urwitwazo rwo kubasaba cyangwa kubakoresha ibikorwa by’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Iperereza ryagaragaje kandi ko hari abo yahaga serivisi n’ibindi byari bibujijwe n’amategeko agamije inyungu ze bwite.

RIB ivuga ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi ububasha yari afite n’amategeko, ndetse no gusaba no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko uru rwego rutazigera rwihanganira ibyaha bya ruswa iyo ari yo yose, yaba iy’amafaranga cyangwa ishingiye ku ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, anashimira abaturage batanga amakuru afasha mu gukumira no gukurikirana ibi byaha.

Amategeko arwanya ruswa ateganya ibihano bikomeye ku muntu wese usaba cyangwa ukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina agamije inyungu, birimo igifungo n’amande bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Bahame Hassan yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata mu 2021, akaba yaranayoboye Akarere ka Rubavu mbere yo guhabwa izi nshingano.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *