Uwera Jean Maurice yasimbuye Alain Mukurarinda uherutse kwitaba Imana
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Jean Maurice Uwera ari we wagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.
Icyo cyemezo cyamuzamuye mu rwego rwo gusimbura Alain Mukuralinda, wari muri uwo mwanya mbere y’uko yitaba Imana.
Alain Mukuralinda yitabye Imana ku wa 3 Mata 2025, mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, azize guhagarara k’umutima. Yari afite imyaka 55 ubwo yitabaga Imana.
Jean Maurice Uwera afite ubunararibonye bukomeye mu itangazamakuru n’itumanaho. Yakoze muri Kigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency – RBA), aho yagiye afasha mu gutegura no gutangaza amakuru atandukanye mbere y’uko agirwa Umuyobozi wa Radio SK FM ya Samuel Karenzi, aho yagaragaje ubushobozi mu micungire no guteza imbere itumanaho rifite ireme.
Abakurikirana umwuga w’itangazamakuru ndetse n’abayobozi mu nzego z’itumanaho bavuga ko Uwera azwiho ubunyamwuga, gutanga amakuru asobanutse no kubahiriza amahame y’umwuga, kandi ibyo bizamufasha mu nshingano nshya zo gukomeza kunoza itumanaho rya Guverinoma no gusobanurira Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa ba yo ibyemezo ndetse n’ibikorwa bya leta.
Iri shyirwaho rya Jean Maurice Uwera ryaje mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu itumanaho rifunguye, rinoze kandi ryubakiye ku mucyo, hagamijwe gukomeza kubaka icyizere hagati ya leta, abaturage, abafatanyabikorwa no mu rwego mpuzamahanga.


