Uwigeze kwamagana abaperezida b’Afurika bagundira ubutegetsi, arifuza manda ya karindwi
Abagande barenga 75% bari munsi y’imyaka 40, kandi benshi muri bo nta wundi perezida bigeze bamenya uretse Yoweri Kaguta Museveni, umaze gutegeka igihugu kuva mu 1986.
Ku myaka 81 y’amavuko, Museveni nta kimenyetso agaragaza cy’uko yitegura kuva ku butegetsi.
Ubutegetsi bwe bushimwa n’abavuga ko bwazanye amahoro n’iterambere ry’ubukungu, kuzamura uburezi no kugabanya ubwandu bwa SIDA. Ariko abamunenga bamushinja kugundira ubutegetsi, gucecekesha abatavuga rumwe na we no kugabanya ubwigenge bw’inzego zigenga, zirimo ubutabera n’itangazamakuru.
Museveni, wahoze anenga abayobozi b’Afurika bamara igihe kinini ku butegetsi, yahinduye Itegeko Nshinga mu 2005 akuraho manda ntarengwa, no mu 2017 akuraho imyaka ntarengwa y’umukandida. Ibyo byafashwe nk’inzira yo gukomeza kuyobora igihe kitazwi.
Abatavuga rumwe na we, barimo Kizza Besigye na Bobi Wine, bakunze gufatwa, gukurikiranwa no gushyurwaho igitutu. Nubwo bimeze bityo, Museveni yizeye gutsinda amatora ya manda ye ya karindwi, ashimangira ko Uganda ifite umutekano kandi ko ishyaka rye, NRM, ridashobora gutsindwa.

Mu gihe kirekire cy’ubuzima bwe, Yoweri Museveni ntiyamenyaga neza itariki yavukiyeho. Mu gitabo kivuga ku buzima bwe bwite, yasobanuye ko we n’abandi bari babayeho mu bihe bikomeye byari byuzuyemo ubwicanyi, gusahurwa n’umutekano muke, ku buryo kwibuka ibintu nk’amatariki y’amavuko bitari iby’ingenzi.
Mu 1967, Museveni yagiye kwiga muri Tanzaniya, muri kaminuza ya Dar es Salaam, aho yize amasomo ajyanye n’ubukungu na politiki. Aho ni ho yakuriye ubumenyi n’imibanire ikomeye n’abandi banyeshuri b’abanyapolitiki baturukaga mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Mu myaka ya za 1970, Museveni yatangiye kumenyekana cyane mu ruhando rwa politiki, cyane cyane nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Idi Amin, wari warigaruriye Uganda. Yagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa Front for National Salvation, wari mu mitwe yitwaje intwaro yashyigikiwe na Tanzaniya mu guhirika Amin.
Ubutegetsi bwa Idi Amin bwari buzwiho gukandamiza abatavuga rumwe na we no kwirukana Abanyaziya benshi bari batuye muri Uganda. Mu myaka umunani yamaze ku butegetsi, raporo zitandukanye zivuga ko abantu bagera ku bihumbi 400 bahitanywe n’ubwicanyi bw’icyo gihe.

Mu kiganiro aherutse guha Global Indian Network, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko Idi Amin yari umuntu ushyigikiye imitegekere ya gikoloni, amunenga ko atari afite ubumenyi buhagije kandi wuzuye kwikunda gukabije nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Amin amaze guhirikwa, Milton Obote yongeye kuyobora Uganda binyuze mu matora rusange. Icyakora Museveni ntiyemeye ubutegetsi bwe, ashimangira ko ayo matora atabaye mu mucyo ahubwo yibwe.
Mu 1981, Museveni yatangiye urugamba rwitwaje intwaro, maze nyuma y’imyaka itanu, umutwe we wa National Resistance Movement (NRM) ufata ubutegetsi, atyo aba perezida wa Uganda.
Kuva icyo gihe, ubukungu bw’igihugu bwagiye buzamuka gahoro gahoro, maze mu myaka icumi yakurikiyeho, Uganda igaragaza izamuka ry’umusaruro rirenga 6% buri mwaka.

