Venezuela: Perezida w’inzibacyuho yirukanye Jenerali wari ukuriye abarinzi ba Maduro
Jenerali Javier Marcano Tábata, wari uyoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda perezida wa Venezuela (Presidential Honour Guard), yakuwe ku nshingano ze nyuma y’iminsi mike Nicolás Maduro, wahoze ari umuyobozi w’icyo gihugu, afashwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gitero cyabereye i Caracas, maze ajyanwa i New York aho ategereje kuburanishwa ku byaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba.
Uwo mutwe w’ingabo urinda perezida ni wo utanga abasirikare bashinzwe umutekano wihariye w’umukuru w’igihugu. Nubwo leta ya Venezuela itaratangaza imibare irambuye y’abaguye muri icyo gitero, bikekwa ko abagize uyu mutwe urinda perezida bari mu bantu benshi baguye mu gikorwa cya gisirikare cyagabwe n’Amerika mu gufata Maduro.
Icyemezo cyo gusimbuza Jenerali Marcano Tábata cyafashwe na Delcy Rodríguez, perezida w’inzibacyuho wa Venezuela.
Rodríguez yarahiriye izi nshingano ku wa Mbere w’iki cyumweru, arahizwa n’Inteko Ishinga Amategeko igizwe ahanini n’abashyigikiye ubutegetsi buriho. Yigeze kuba visi-perezida wa Maduro, kandi afatwa nk’umufatanyabikorwa wa hafi w’uwo muyobozi ubu ufungiye muri Amerika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, perezida Donald Trump, yatangaje ko Amerika izayobora Venezuela, anavuga ko igihugu cye kiri mu biganiro na Rodríguez. Yanamuburiye ko naramuka atubahirije ibisabwa n’Amerika — birimo no gutanga ibikomoka kuri peteroli — ashobora kugerwaho n’ingaruka zikomeye kurusha izageze kuri Maduro. Venezuela ifite peteroli nyinshi kurusha ibindi bihugu byose ku isi.
Ku wa Kabiri, Trump yatangaje ko Venezuela yemeye guha Amerika ingunguru za peteroli zigera kuri miliyoni 50, ariko ubutegetsi bw’agateganyo bwa Venezuela ntiburagira icyo butangaza kuri ayo magambo.
Kuva yatorwa n’Urukiko rw’Ikirenga nka perezida w’inzibacyuho, imvugo ya Rodríguez igenda ihindagurika hagati yo kwiyama no gushaka ubwumvikane. Yamaganye ifatwa rya Maduro avuga ko ari ishimutwa rinyuranyije n’amategeko, ariko anavuga ko guverinoma ayoboye yiteguye gukorana n’Amerika mu bikorwa byubakiye ku bufatanye.
Abasesenguzi bavuga ko ibikorwa bya Rodríguez bikurikiranirwa hafi, haba imbere mu gihugu no hanze ya cyo, kugira ngo harebwe icyerekezo azajyana Venezuela n’uko ubuyobozi bwe bushobora guhura n’amakimbirane imbere muri bwo.

Gukurwaho kwa Jenerali Marcano Tábata ni kimwe mu byemezo bya mbere Rodríguez yafashe mu guhindura abantu bakuru bari hafi ye. Uretse kuba yari ayoboye umutwe urinda perezida, Marcano Tábata yanayoboraga urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi n’umutekano (DGCIM).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ko DGCIM yagize uruhare runini mu guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Maduro, harimo iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu kuva mu mwaka wa 2013.
Gusa, gukurwaho kwe ntibigaragara nk’aho bifitanye isano n’ibyo bikorwa, kuko uwamusimbuye, Gustavo González López, na we yigeze kuyobora urwego rw’ubutasi rwa Sebin, na rwo rushinjwa ibyaha nk’ibyo. Sebin igenzura gereza izwi cyane ya Helicoide i Caracas, aho Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko hakorerwaga ihohoterwa rikomeye ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Abasesenguzi ba politiki muri Venezuela bavuga ko impamvu nyamukuru yo gukuraho Marcano Tábata ishobora kuba ari ukunanirwa k’umutekano wa perezida mu gukumira ifatwa rya Maduro.
Igihugu cya Cuba, umufatanyabikorwa wa hafi wa Venezuela mu by’umutekano, cyatangaje ko abaturage ba cyo 32 baguye muri icyo gitero cy’Amerika, benshi muri bo bikekwa ko bari bari mu mutwe urinda perezida. Naho igisirikare cya Venezuela cyavuze ko abasirikare 23, barimo abajenerali batanu, bishwe.
Abashyigikiye ubutegetsi bavuze ko bumvise basuzuguwe cyane n’uburyo ingabo z’Amerika zatsinze byoroshye ubwirinzi bwa Venezuela n’abarindaga Maduro, maze akerekanwa imbere ya kamera (Camera) yambaye imyambaro y’abafungwa, aziritse amaboko.
Gusimbuza Marcano Tábata bishobora kuba ari uburyo Rodríguez ashaka kwikikiza abantu adafitiye icyizere, mu gihe igihugu gikomeje guhura n’igitutu cy’ibitero bishobora kongera gukorwa n’Amerika.
Trump yavuze ko igitero cya kabiri cyari cyateguwe ariko kiza gusubikwa by’agateganyo, anongeraho ko kutubahiriza ibyo Amerika isaba bizagira ingaruka zikomeye.
Rodríguez si we wenyine ushobora kwibasirwa; Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Diosdado Cabello, na we yaburiwe n’Amerika. Amerika imushinja uruhare mu mugambi wo gucuruza ibiyobyabwenge, ndetse mu kwezi kwa Mutarama yemeye igihembo ku watanga amakuru yatuma afatwa kigera kuri miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika.

