Vincent Murekezi uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi yasutse amarira mu rukiko ashinja umunyamategeko we kumuhemukira
Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo cyo guhana umunyamategeko wagombaga kunganira Vincent Murekezi, umugabo woherejwe mu Rwanda avuye muri Malawi kuburanira ibyaha bya jenoside, nyuma yo gusanga imyitwarire ye yaragize uruhare mu gutinza urubanza.
Urugereko rukorera i Nyanza rwari rwatangiye kumva ubujurire bwa Murekezi kuri uyu munsi, ariko mbere y’uko iburanisha ritangira neza, uyu mugabo w’imyaka 64 yagaragaje amarangamutima akomeye, araturika ararira imbere y’abacamanza.
Yabwiye Urukiko ko umunyamategeko yari yihitiyemo, Me Alex Kagame Kimonyo, yamubwiye ko yivanye mu rubanza habura iminsi ibiri ngo hatangire iburanisha, kandi ngo yari yaramaze kwishyurwa amafaranga bumvikanyeho. Yavuze ko bumvikanye kuri byose, ndetse n’umuryango we wishyura ayo mafaranga, ariko ageze ku Cyumweru amenyeshwa ko uwo munyamategeko atazongera kumwunganira, amusigira ubutumwa ko ibisigaye biri muri “systeme y’urukiko”.
Nk’uko tubikesha BBC, Murekezi yavuze ko ibyo yakorewe ari akarengane, asaba ko ikibazo cye cyashyikirizwa Urugaga rw’Abavoka kugira ngo kigire icyo kigikoraho.
Ku ruhande rw’Urukiko, hasomwe ibaruwa ya Me Alex Kagame Kimonyo igaragaza ko we n’itsinda rye bahisemo kwivana mu rubanza bashinja umukiliya wa bo kutubahiriza ibyo bari barasezeranye. Icyakora, Urukiko rwasanze ibisobanuro bye bidahagije, ruvuga ko nta bimenyetso bifatika yatanze bigaragaza aho batumvikanye, mu gihe Murekezi we yerekanye ko yamwishyuye.
Kubera ibyo, Urukiko rwemeje ko uyu munyamategeko yatinzaga urubanza ku bushake, rumutegeka gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 by’u Rwanda, kandi rumubuza kongera kuburana mu zindi manza atarayatanga. Uyu mwanzuro ntujuririrwa.
Muri uru rubanza, Murekezi yajuririye igihano cyo gufungwa burundu yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside akekwaho kuba yarakoreye mu cyahoze ari Butare. We akomeza guhakana ibyo ashinjwa.
Urubanza rwe rwagiye rusubikwa inshuro zitandukanye kugira ngo abone umwunganizi mu mategeko. Ubu Urukiko rwamuhaye indi minsi yo gushaka undi munyamategeko, maze ubujurire bwe bukazongera gusuzumwa ku wa 12 Gicurasi uyu mwaka.

