Wari uzi ko amashuka n’imisego turyamira bishobora kubika umwanda uruta uwo mu bwiherero?
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko tumara hafi kimwe cya gatatu cy’ubuzima bwacu turyamye, bigatuma uburiri bwacu buba ahantu heza ho kwirundanyiriza udukoko dutandukanye tutabonesha amaso nk’uko tubikesha urubuga rwa BBC.
Nubwo kuryama mu mashuka meza n’imisego yoroshye bituma twumva twaruhutse, si twebwe bonyine bihishimisha, kuko n’udukoko nka bagiteri, virusi na fungi bihabona aho gutura.
Mu mashuka n’imisego hakusanyirizwamo ibyuya, amacandwe, uturemangingo tw’uruhu dupfuye n’ibisigazwa by’ibiryo, byose bikaba ibitunga ibyo binyabuzima.
Umuntu atakaza uturemangingo tw’uruhu tugera kuri miliyoni 500 ku munsi, bigaha udukoko ifunguro rihoraho. Ibisigazwa bya byo bishobora gutera indwara z’uruhu n’iz’ubuhumekero.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bitaro bitandukanye bwagaragaje ko amashuka ashobora kuba arimo bagiteri zitandukanye zirimo Staphylococcus, E. coli n’izindi zitera indwara zikomeye. No mu bihe bya mpox, byagaragaye ko guhindura amashuka byashoboraga gutuma virusi ikwira mu kirere. Nubwo mu bitaro hakorwa isuku ikomeye hifashishijwe amazi n’ubushyuhe bwinshi, hari bagiteri nka C. difficile zigora kuzimaramo burundu.
No mu ngo, ikibazo kirahari. Ubushakashatsi bwo muri Amerika bwerekanye ko umusego umaze icyumweru utameswa ushobora kuba urimo bagiteri zigera kuri miliyoni eshatu kuri santimetero kare imwe, bikaba inshuro ibihumbi byinshi kurusha iziboneka aho umuntu yicara ku bwiherero.

Indi myitozo y’ubushakashatsi yagaragaje ko imisego imaze imyaka ikoreshwa iba irimo fungi nyinshi, cyane cyane Aspergillus fumigatus, ishobora guteza ibibazo bikomeye ku bantu bafite asima, sinizite cyangwa ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse.
Abahanga basobanura ko ibyuya byo mu ijoro, ubushyuhe bw’umutwe n’ubuhehere bw’umusego bituma fungi na bagiteri bikura byoroshye. Ndetse no kumesa imisego ntibihita bizirimbura, kuko zimwe zibasha kubaho no mu bushyuhe buri hejuru.
Ku bijyanye n’uko twakwirinda izi ngaruka, inama zitangwa ni uguhindura imisego buri myaka ibiri ku bantu bafite ubuzima bwiza, naho abafite indwara z’ubuhumekero bagahindura imisego buri mezi atatu kugeza kuri atandatu. Amashuka n’uburingiti byo bigomba kumeswa nibura rimwe mu cyumweru, kandi kuyitera ipasi bigafasha kugabanya udukoko twinshi.
Abafite uburwayi, abana baryamira mu buriri, cyangwa abatunga amatungo baryamana na yo, basabwa kwitwararika cyane isuku yo mu buriri no gukoresha amazi ashyushye.
Nubwo bidashoboka kwirinda burundu bagiteri zituruka ku mubiri wacu, isuku ihoraho igabanya cyane ibyago by’indwara, cyane cyane ku bantu bafite ubudahangarwa buke.

