Wari uzi ko “stress” ishobora gutuma umuntu arya cyane?
Stress, cyangwa umuhangayiko, igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umubiri n’ubwenge. Ishobora gutera kubura ibitotsi, kurwara umutwe n’inda, no guhindura uko turya: hari abayitera kurya cyane ibiryo byuzuye isukari n’ibinure, abandi igatuma batabasha kurya na gato.
Nk’uko impuguke zibisobanura, stress ni uko umubiri n’ubwenge byitwara iyo duhuye n’ibibazo bikomeye. Ibyo bituma umubiri urekura imisemburo nka adrenalin na cortisol, bigatuma umutima utera vuba n’umuvuduko w’amaraso ukiyongera.
Stress y’igihe gito ishobora gufasha mu kwirinda akaga, ariko iyo imaze igihe kirekire ishobora gutera indwara zirimo agahinda gakabije, kubura ibitotsi no kwiyongera kw’ibiro.
Stress igira ingaruka ku mikoranire y’ubwonko n’igogorwa ry’ibiribwa, binyuze mu mutsi uhuza ubwonko n’inda. Ibi bituma bamwe bagira inzara nyinshi, cyane cyane yo gushaka isukari, mu gihe abandi babura ubushake bwo kurya.
Iyo stress imaze igihe kirekire, ishobora gutuma isukari yiyongera mu maraso, bigatera ukutakira insuline (umusemburo ufasha mu gukoresha no kugenzura isukari iri mu maraso) no kongera ibyago bya diyabete no kubyibuha, bikaba byinjira mu “ruziga rubi” rugorana gusohokamo.
Kugira ngo wirinde kurya bitewe na stress, inama z’ingenzi zirimo kuryama bihagije, gukora imyitozo ngororamubiri, no gutegura uko uzahangana na stress mbere y’uko ikugezaho. Ni byiza kandi kwirinda kugura no kwegera ibiryo byuzuye isukari n’ibinure, ugahitamo amafunguro mato akungahaye ku ntungamubiri, ukagabanya inzoga.
Byongeye, gufatanya n’abandi mu mirire no mu buzima bwa buri munsi bifasha kugabanya stress no kunoza imibanire myiza n’ibiryo, bigatuma habaho uburinganire hagati y’imirire n’ubuzima bwo mu mutwe.
