AmakuruImikinoSports

Wasili wa Rayon Sports yahinduriwe inshingano

Uwizeyimana Sylvestre wamamaye ku mazina ya Wasili yahinduriwe inshingano mu ikipe ya Rayon Sports yari amaze igihe akorera nk’umuvugizi w’abafana ubu niwe ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports by’agateganyo.

Uyu musore usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports anakakora ikiganiro ’Rayon Time’ kuri Isango Star.

Wasali yahawe izi nshingano nyuma y’ubwegure bwa Ngabo Roben wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho wasezeye kuri izi nshingano tariki ya 10 Gashyantare 2026.

Kuri ubu  Wasili yashyizweho by’agateganyo mu gihe iyi kipe ikiri gushakisha uzajya ubikora mu buryo buhoraho dore ko Wasili we asanganywe inshingano zo kuba umuvugizi w’abafana.

Nyuma y’umunsi wa 20 wa Shampiyona (Rayon Sports imaze gukina 19) iri ku mwanya wa 6 n’amanota 32 mu gihe APR FC na Al Hilal za mbere zifite 38.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *