AmakuruImyidagaduro

Weasel yifurije umugore we Teta isabukuru nziza mu magambo asize umunyu

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo, umuhanzi w’Umugande, Weasel Manizo yifurije umugore we Teta Sandra, isabukuru y’amavuko nziza mu magambo asize umunyu.

Aya magambo uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahekejwe n’amafoto ya Teta, yavuze ko buri gihe ahora amubera umugisha.

Yagize ati: “Isabukuru y’amavuko nziza ku mwamikazi w’umutima wanjye Teta. Buri munsi ndi kumwe na we uba ari umugisha, uri inshuti yanjye magara kandi ni wowe mpamvu nyamukuru itumwa mwemyura. Warakoze kuba uwo uri we. Ndagukunda cyane kurusha uko amagambo yabivuga”.

Nubwo Weasel yifurije uyu mugore we isabukuru nziza, hagiye habaho gushyamirana hagati ya bo bya hato na hato.

Mu mpera za Nyakanga 2024, muri Uganda hasakaye inkuru y’uko Weasel yongeye gukubita Teta Sandra bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo ndetse banamaze kubyarana abana babiri, icyakora we agahamya ko ari abajura bamuteze bakamuhondagura.

Muri Kamena 2025, Sandra Teta yagonze umugabo we, Weasel Manizo, n’imodoka ku kabari kitwa Chans Bar i Munyonyo, i Kampala, muri Uganda. Ibi byaviriyemo Weasel kujya mu bitaro, Teta atabwa muri yombi na Polisi ya Uganda ariko nyuma y’igihe gito Weasel aramubabarira ahita afungurwa.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *