Yafashwe nk’intwari nyuma yo kwambura umugizi wa nabi imbunda mu gitero cyahitanye 15
Ahmed al Ahmed, umugabo w’imyaka 43, yashimangiwe nk’intwari nyuma yo gukiza abantu mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku mwaro w’inyanja i Bondi muri Australia, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Hanukkah byitabiriwe n’abantu barenga 1,000.
Videwo yagaragaye, yerekana Ahmed agundagurana n’umugabo wari wifashishije imbunda, amusunikira hasi ndetse amutwara imbunda, bituma uwo wagabye igitero asubira inyuma nk’utsinzwe. Nyuma yo kumufata, Ahmed yagaragaye amanura imbunda ye, azamura ukuboko kumwe mu kirere kugira ngo yerekane ko atari we wari warashe.
Muri iki gitero, abantu 15 bapfuye, abandi barenga mirongo barakomereka. Umuryango wa Ahmed, umucuruzi ufite iduka ry’imbuto akaba na se w’abana babiri, wabwiye 7News Australia ko akiri mu bitaro aho yakomeretse ku kiganza no ku kuboko. Mubyara we, Mustafa, yavuze ko Ahmed ari intwari 100%, kandi yizeye ko azakira neza.
Polisi yemeje ko abagabye igitero ari babiri: umugabo w’imyaka 50 waje guhita agwa muri icyo gitero, n’umuhungu w’imyaka 24 uri mu bitaro kandi nyuma yo gukomereka. Videwo y’ubutwari bwa Ahmed yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza n’undi mugabo witwaje imbunda akomeza kurasa ku iteme ariko ntihamenyekanye uwo yarasagaho.
Abayobozi b’Australia, Minisitiri w’intebe wa New South Wales, imwe muri leta zigize Australia, Chris Minns n’uw’Australia, Anthony Albanese, bashimye ubutwari bw’Ahmed bavuga ko yabateye ishema kandi arinda abantu benshi. Perezida w’Amerika, Donald Trump, na we yashimye igikorwa cye, avuga ko ari intwari yabashije guhangana n’umwe mu bateye, akiza ubuzima bw’abantu benshi.
