AmakuruUbumenyi

Yamaze iminota 40 yapfuye, azutse atanga ubuhamya bw’ibyo yabonye

Gupfa ntibisanzwe biha umuntu ubundi buzima bushya. Ariko kuri Patrick Charnley, ni byo byabaye.

Inkuru ya BBC ivuga ko Patrick yari umunyamategeko w’Umwongereza ukomeye mu by’ubucuruzi, ukunda akazi cyane ku buryo yabonaga kuruhuka ari uguta igihe. Yahoraga aharanira kugera ku ntsinzi, akora cyane kandi adatuza.

Mu mwaka wa 2021, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, yakoze amasaha menshi y’akazi. Nubwo yari afite ubuzima bwiza kandi akora siporo, afite imyaka 39 yagize ikibazo gikomeye cy’umutima gituma uhagarara (cardiac arrest).

Icyo kibazo cyatangiye ku mugoroba usanzwe ari kumwe n’umuryango we, ari kurya yicaye ku ntebe. Mu buryo butunguranye, yahise agwa hasi ata ubwenge.

Byatewe n’indwara y’umutima yandurira mu muryango. Umutima we wahise uhagarara gutera. Mu buryo bw’ubuvuzi, Patrick yamaze iminota 40 yapfuye. Umugore we yahise amukorera ubutabazi bw’ibanze bwo kugarura umutima (CPR), mu gihe abana ba bo babiri – icyo gihe bari bafite imyaka icyenda n’irindwi – birukaga bajya gushaka ubufasha.

Abaganga bageze aho bamukubita amashanyarazi (defibrillation) kenshi ngo umutima wongere utere, ariko ntibyahise bikunda. Bigeze aho bamuha imiti ya adrenalin nk’uburyo bwa nyuma bwo kugerageza kumukiza.

Patrick avuga ko bamukubitaga amashanyarazi inshuro nyinshi, umugore we yatangiye kwiheba atekereza ko atagihumeka burundu.

Ariko mu buryo butangaje, umutima we wongeye gutera.

Yamaze icyumweru mu koma. Ubwo yakangukaga, ntiyari akiri wa wundi. Yari afite ikibazo cy’ubwonko cyagize ingaruka ku maso, ku kwibuka no ku mbaraga z’umubiri.

Ntiyashoboye gusubira mu kazi no mu buzima yabagamo mbere. Ariko avuga ko ibyo byamwigishije kubaho yitaye cyane ku buzima no ku mibanire n’abandi. Yabwiye umunyamakuru Emma Barnett ko n’iyo yahabwa amahirwe yo gusubira mu buzima bwe bwa mbere, atabihindura.

“Nakangutse nahumye”

Kwemera uko ubuzima bwe bwahindutse ntibyoroshye.

Yibuka ko igihe yakangukaga bwa mbere yumvaga atabona. Avuga ati: “Nakangutse mpumye. Numvaga ibintu biriho, ariko ntashobora kubihuza neza”.

Kubura amaso byatumye atangira kubona ibintu bitariho (hallucinations). Ibi bizwi nka Charles Bonnet Syndrome, aho ubwonko bugerageza kuzuza amakuru y’amaso aba yabuze.

Hari ibyamuteraga ubwoba, ariko hari n’ibyamuhaga ituze n’ubwiza budasanzwe. Hari igihe yumvaga ari mu bitaro byo mu misozi miremire y’i Burayi, areba imisozi yuzuye urubura, yumva afite umutekano usesuye.

Igihe yari amaze kubagwa umutima, yigeze no kwibwira ko hari umuforomokazi ushaka kumwica – ibyo byose bikaba byari ibitekerezo by’ubwonko bwe bwari bwahungabanye.

Nyuma, amaso ye yagarutse buhoro buhoro, ariko agifite ikibazo cyo kubona neza, nk’ureba mu cyuma kigufi kigaragaza amashusho ya kure gusa.

Mu bizamini bya mbere by’ubwenge, byagaragaje ko ubushobozi bwe bwo kwibuka no gutunganya amakuru bwari hasi cyane. Nubwo byaje gutera imbere, yari agifite ikibazo cyo gufata amakuru mashya ako kanya.

Ageze mu rugo, ni bwo yabonye neza uburemere bw’ibibazo bye. Yarananirwaga cyane ku buryo yagombaga guteganya uko akoresha imbaraga nke afite. Avuga ko atigeze akanguka yumva aruhutse; buri munsi awutangirana umunaniro, kandi uko amasaha agenda yiyongera, ni ko ananirwa kurushaho.

Hari n’impinduka zo mu mutwe. Mu gihe cya mbere nyuma yo gukira, yumvaga nta kintu na kimwe kimushishikaje. Ibyo si agahinda ko kwiheba, ahubwo ni indwara ituma umuntu atagira ubushake bwo gukora (pathological apathy). Yiyumvaga nk’uri kugenda mu buzima nta cyerekezo gifatika.

Yafashijwe n’abaganga b’indwara zo mu mutwe n’imiti, bamufasha kwemera ko ubuzima bwe bwa mbere bwashize, no kwiga kubaho ubundi bushya.

Avuga ko abura ubushobozi bwo gukora ibintu byihuse no kwivanga mu buzima bw’abandi bangana, ndetse no gukinana n’abana be nk’uko yabyifuzaga. Yumva kandi abereye umutwaro umugore we, kuko ari we umwibutsa byinshi yibagirwa.

Avuga ati: “Ukuri ni uko umugore wanjye ari we unyitaho cyane. Mbaho nk’ushaje cyane”.

Patrick yijihije isabukuru y’imyaka 40 nyuma y’uko agize ikibazo cy’umutima (Ifoto: BBC)

“Mbaho ubuzima bukungahaye”

Nubwo hari byinshi byahindutse, Patrick avuga ko hari byinshi byiza yabonye muri ubu buzima bushya.

Yahinduye umwuga, aba umwanditsi. Ubu abaho gahoro gahoro, atari uko abishaka, ahubwo kuko ari ngombwa. Ariko ngo byatumye atangira kubona ubwiza bw’ibintu mu buryo atari azi mbere.

Ati: “Imyumvire yanjye ku buzima yarahindutse burundu. Ndashimira kuba nkiriho”.

Umubano we n’umuryango we warushijeho gukomera. Bashobora no guseka ku bibazo bye, kandi yumva barushijeho kuba umwe kurusha mbere.

Avuga ko mbere yakundaga umuryango we, ariko akabaho ameze nk’uri ku ruhande rwa wo. Ubu ngo atanga umwanya munini kandi akiwiyumvamo kurushaho.

Patrick yemera ko abantu benshi babayeho bahuze cyane ku buryo bavuga bati: “Ndahuze cyane, sinabona umwanya wo kubaho”.

Ku bwe, nubwo afite imbogamizi, ntiyahindura ibyabaye. Akunda kuba mu rugo abana bavuye ku ishuri, akunda kubaho atihuta ava mu kintu ajya mu kindi.

Ati: “Nubwo hari ibyo ntashoboye, nkunda ubuzima bwanjye bwa none”.

Patrick mu kiruhuko aba ari kumwe n’abana be (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *