Yasanzwemo kanseri y’ubwonko nyuma y’uko ivarisi y’ibiro 16kg imwikubise ku mutwe
Biratangaje cyane kwisanga urwaye uburwayi bukomeye utari ubizi ukabimenya ariko hari ikindi kintu kikubayeho ku bw’impanuka.
Ibi ni bimwe kubyabaye ku mugore witwa Lauren Macpherson wisanze afite kanseri yo ku bwonko ndetse ikomeye abimenya ubwo ivarisi y’ibiro 16kg yamugwaga ku mutwe ari ku rugendo.
Iyi ivarisi ipima 16kg yahanutse ubwo uyu mugore yari muri gariyamoshi imugwa ku mutwe arimo gutaha i Cardiff.
Ubwo yari ari kwitabwaho n’abaganga yasanzwemo kanseri yo ku bwonko ndetse igeze kure.
Lauren yabwiwe ko asigaranye imyaka hagati ya 10 na 12 gusa yo kubaho atangira kwibaza uko agiye kuzabaho aziko hari imyaka atazarenza.
Akibaza ati “Ese nzageza ku myaka 40?”
Ingaruka zo kugwirwa n’ivarisi ku mutwe umwaka ushize zatumye abyimbirwa ku mutwe abaganga babanje gutinya ko wenda habaye kumanyuka kw’igufa ry’umutwe.
Yajyanywe kwa muganga maze ikizami cya CT scan cyerekena ikintu cy’igihu kitaboneka neza ku bwonko bwe.
Ati “Nahise niyumvamo ikintu kidasanzwe.
Hari ibyiyumvo biba muri wowe, noneho waba umaze igihe utameze neza cyane, ugahita wumva birahuye”.
Nyuma y’iminsi ibiri, Lauren yoherejwe ku bindi bitaro gukora ikizami cya MRI ari na cyo cyerekanye ko afite ikibyimba ku bwonko.
Lauren yari amaranye igihe ibimenyetso birimo amarangamutima adasobanutse, umunaniro ukabije ariko agakeka ko byaterwaga n’imisemburo y’umubiri.
Avuga ko yari yararebye umuganga inshuro eshatu agakora ibipimo bitandukanye, mu gihe yari afite ibimenyetso mu nda, ndetse akajya agira no gutakaza ubwenge.
Umunaniro ni wo waje gukabya kugeza ubwo aretse akazi k’umunsi wose akajya akora igice cy’umunsi kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye ya ‘Masters’.
Lauren yabwiwe ko agomba kubagwa bakamukiramo icyo kibyimba, ariko ko agomba gutegereza amezi kugira ngo abagirwe mu bitaro bya leta mu Bwongereza.
Mu kudashaka gutegereza, yegereye ibitaro byigenga yifashishije ubwishingizi bw’umukunzi we Zak.
Lauren avuga ko muri ibi byose yabaye intwari agakomera.
Gusa ko yari inkuru iteye ubwoba ku muryango we n’uwa Zak.
Lauren yabazwe mu Ukwakira(10) gushize, babasha gukuramo 80% by’icyo kibyimba.
Isuzuma rindi ryerekanye ko afite oligodendroglioma, ikibyimba cy’imbonekarimwe kidakira kiba ku bwonko kandi gikura vuba vuba. Gusa abwira ko kikiri ku rwego rwo hasi.
Lauren ubu akenera gukorerwa isuzuma rya ‘scan’ buri mezi atatu ngo barebe aho ikibyimba cye kigeze, anakorerwa ubundi buvuzi bujyanye no kubyara mbere y’uko atangira wa muti wa Vorasidenib azafata biciye ku bawutanga bigenga.
