Yashutswe na interineti, yitiranya impyisi n’intama, umubano uhinduka ikuzimu
Kuburira: Ibikubiye muri iyi nkuru biteye agahinda n’ibiganiro ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Katie Yates yizeraga ko Jason Smith yari umugabo w’akataraboneka, mwiza, uvuga neza kandi usa n’igihangange kigira umutima mwiza bahuriye kuri porogaramu ishakirwaho umukunzi, nyuma umubano umubera ikuzimu.
Mu mezi make yakurikiyeho, yatangiye kumukorera ihohoterwa rikabije rishingiye ku mubiri no mu ntekerezo, kugeza aho yamufashe ku ngufu ndetse akagerageza no kumwica amuroshye mu mazi yo mu bwogero mbere gato ya Noheli.
Katie, ufite imyaka 42 ukomoka i Cardiff, yavuye ku bwihisho buhabwa abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kugira ngo aburire abagore kwitondera abantu batazi bahura na bo kuri izi porogaramu, kuko hari abiyitirira abagabo beza bagamije kubashuka.
Ati: “Ugeraho ukaureba amafoto meza aherekejwe n’amagambo meza, nyamara hari abantu bakwiye gushaka umujyanama w’indwara zo mu mutwe aho gushaka umukunzi”.
Katie yamaze imyaka itanu yibana ubwo yatangiraga gukoresha porogaramu yo gushaka umukunzi muri Gashyantare 2018. Icyo gihe yari afite imyaka 35, ari umubyeyi urera abana babiri wenyine, kandi yari yaragize gatanya yamubabaje cyane.
Smith, wari ufite imyaka 29 icyo gihe akaba yarakoraga mu kwita ku nzira ya gari ya moshi, yaramwandikiye, maze mu ntangiriro byose bigenda neza.
Yagize ati: “Yagaragaraga nk’umuntu ucecetse, ugira urugwiro — nk’igihangange cyiza.”
Yamubwiye ko afite umwana kandi ko yishimira kuba ari umubyeyi. Kuba yari n’umugabo mwiza byabaye akarusho. Yamusingizaga cyane kandi akamubaza ibibazo byinshi, nk’ushaka kumumenya mu buryo bwimbitse.
“Yari umugabo w’akataraboneka”

Uko Jason yasanga inyuma byari bitandukanye n’umutima we
Katie, wari uri kwiga gutunganya imisatsi icyo gihe, yemeye guhura na Smith ubwo yamusabaga ko bahurira muri Wetherspoons mu gace k’iwabo ka Pontypridd, Rhondda Cynon Taf.
Ati: “Yanyakiranye inseko nziza, afite amaso y’ubururu amurika. Yari umugabo uvuga neza cyane kandi utuma abantu kwishima.
Twaganiraga amasaha menshi ku bintu byose. Nagejeje aho mubwira abana banjye. Numvaga mfite amahirwe menshi, nizeraga ko Jason ari umugabo w’akataraboneka. Nibazaga impamvu atari yarabonetse mbere”.
Nyuma y’ibyumweru bike bari mu mubano, Jason yaje iwe amusaba kumwemerera kuhaba by’igihe gito, avuga ko yagiranye amakimbirane n’uwamucumbikiraga. Katie yavuze ko atari yiteguye gutera iyo ntambwe vuba, ariko Jason “yarabimwumvishije cyane kandi yagaragaraga nk’uri mu kaga”, bituma amwemerera kuguma iwe.
Nyuma ya ho imyitwarire ye yahise ihinduka.
Ati: “Jason yatangiye kunshinja gushimishwa n’abantu bose nabonaga. Umunsi umwe yaranize anca intege kugeza ntaye ubwenge, ambwira ko nashimishijwe n’umuntu ntazi. Byari ibitekerezo bye gusa”.
Ihohoterwa n’ishyari byarakomeje, ariko Katie yagiraga ubwoba bwo guhagarika uwo mubano.
Hari igihe Smith yamuhamagaraga inshuro zigera kuri 70 ku munsi, amusaba kuvugana kuri videwo (barebana) kugira ngo abone aho ari. Rimwe yamubwiye ko uwari umukunzi we mbere yari “mwiza kumurusha”, ikindi gihe Katie yasanze Smith yibye amafaranga mu mpano y’isabukuru y’umwana we.
Ati: “Namenyereye kwambara amadarubindi y’izuba kugira ngo mpishe amaso yanjye yakubitwaga. Umunsi umwe nitegereje mu ndorerwamo sinashoboraga kwimenya — nari naragabanutse cyane, mfite imbaraga nke kubera umunaniro n’ihungabana. Nageze aho ndeka ishuri ryo gutunganya imisatsi kuko ntashoboraga kwibanda ku kintu na kimwe”.
“Data ntiyamenye uwo ndi we”
Mu cyumweru cyabanjirije Noheli ya 2018, Smith yararakaye cyane aca imyenda ya Katie anangiza ibikinisho by’abana.
Ubwo bagarukaga mu rugo bavuye mu kiruhuko, yamufashe ku ngufu, hanyuma nyuma y’iminsi ine, amurohamisha umutwe mu mazi yo mu bwogero, amushinja kugirana agakungu n’abakozi bo mu iguriro bari baturanye.
Ati: “Yari umugabo ukomeye cyane, amaguru yanjye yakubitirwaga mu mazi nkabura icyo nkora. Natekereje ko agiye kunyica, ko ngiye gupfira aho. Yageze aho arandekura ntangira guhumeka cyane no gukorora, ariko yongera kubika umutwe wanjye mu mazi. Ibyo amaze kubikora, nicaye mu bwogero ndi gutitira, mfite ubwoba bwinshi ntashobora no kuva aho ndi”.
Ku munsi wakurikiyeho, Jason yamukubise bikabije bituma ahamagara ababyeyi be atinya ko ashobora gupfa.
Ati: “Data yarambonye ntiyamenye uwo ndi we. Nari meze nk’umuntu wo muri filime y’ibivejuru. Mama ambonye yahise arira, aratungurwa bikomeye”.

Se wa Katie yaramubonye aramuyoberwa kubera kwangirika mu maso
Katie yareze Smith kuri polisi, bityo bihagarika ihohoterwa ryari rimaze amezi 10. Nubwo Smith yahakanye ibyaha mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Newport Crown Court mu 2019, inteko y’abacamanza yamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa bikomeye, ahanishwa igifungo cy’imyaka 15, anahabwa itegeko rimwambura kwegera Katie mu gihe cy’imyaka 10.
Katie avuga ko agifite ihungabana rikomeye, inzozi mbi n’amashusho amugaruka mu bitekerezo, kandi ko atinya ko Smith ashobora kumushakisha avuye muri gereza mu 2027.
Katie avuga ko Jason nafungurwa azamushakisha, kandi ibyo bimutera ubwoba cyane, ariko ntiyicuza kuba yaravuze — yari umuntu uhohotera abagore.
Yatekereje ko yari yagize amahirwe ubwo yahuraga na Jason, ariko yinjije icyishi mu buzima bwe. Mu mezi 10, ubuzima bwe bwari ikuzimu. Byatumye atekereza kabiri ku gusubira kuri porogaramu zo gushaka umukunzi. Yagize amahirwe yo kuba akiri muzima ndetse byamtwaye igihe kinini kongera kwiyubaka.
