AmakuruImyidagaduro

Yatawe muri yombi kubera ubutubuzi bw’arenga miliyoni icyenda

Abapolisi bo mu ishami ry’iperereza ku byaha (DCI) muri Kenya, bataye muri yombi umugore wo mu mujyi wa Mombasa ukurikiranyweho icyaha cy’ubutubuzi bw’arenga miliyoni icyenda (9,000,000 Rwfr) cyagabwe ku mugabo w’Umwongereza.

Uwo mugore akekwaho gutegura kwiba umukunzi we w’Umwongereza, nyuma yo kumushuka ngo aze kumusura iwe aho yakodeshaga, ariko amubeshya.

Nk’uko abashinzwe iperereza babivuga, uwo mugore yari amaze amezi menshi avugana n’uwo mugabo ku mbuga nkoranyambaga, amubwira amagambo y’urukundo no kumusezeranya kubana. Nyuma y’ibyumweru byinshi baganira, uwo mugabo yemeye kumusura iwe i Nyali, muri Mombasa.

Ariko hashize akanya gato bageze mu nzu, abagabo babiri bahise binjira mu nzu ku ngufu, umwe avuga ko ari umugabo w’uwo mugore, undi yerekana ikarita y’umupolisi, ariko biza kuvumburwa ko yari impimbano nk’uko ikinyamakuru “Kenyans” kibitangaza.

Urwego rwa DCI rwo muri Kenya rwafashe umugore wo muri Mombasa n’umwe mu bafatanyacyaha be, bakekwaho kwambura Umwongereza amashilingi ya Kenya ibihumbi magana inani (Ksh 800,000) ni ukuvuga miliyoni zirenga icyenda z’amanyarwanda (9,000,000Rwfr) mu buryo bwo kumushukisha urukundo.

Ibiro bikuru by’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza ku byaha muri Kenya

Uwo Mwongereza yahatiwe kohereza amafaranga nyuma y’uko umwe mu batekamutwe witiriye kuba umugabo w’uwo mugore n’undi werekanye ikarita mpimbano ya polisi, bamuhangayikishije bakoresheje igitutu.

Iperereza ryagaragaje ko abo bakekwaho ibyaha ari itsinda ry’abatekamutwe rikoresha imbuga nkoranyambaga mu kubeshya abantu urukundo, bagashuka abanyamahanga, bakabajyana mu nzu bakodeshejwe maze bakabambura amafaranga ya bo. Umwe muri abo batekamutwe aracyashakishwa.

Uko guhubuka gukorerwa abanyamahanga hakoreshejwe kubeshywa urukundo rwo kuri murandasi bikomeje kwiyongera cyane; cyane cyane mu duce twegereye Mombasa.

Mu kwezi kwa Mata 2025, undi mugabo w’Umwongereza yambuwe miliyoni cumi n’enye z’amashilingi ya Kenya (Ksh 14,000,000) ni ukuvuga hafi miliyoni ijana na mirongo itanu n’umunani z’amanyarwanda (158,000,000Rwfr) n’umugore witwa Anita wamushutse kuri murandasi ngo bazashakane, ariko agezeyo ntiyamubona ndetse nta n’ahantu abarizwa muri Kenya.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *