Yishwe azira ubutumwa yashyize kuri “TikTok”
Umukobwa wakundaga gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, yishwe n’Abajihadisite (Jihadists) ashinjwa gushyigikira ingabo za Mali.
Uyu mukobwa witwa Mariam Cissé, bivugwa ko yari mu kigero cy’imyaka 20 ndetse akagira abamukurikira barenga ibihumbi ijana (100,000) kuri TikTok, yashyiragaho amashusho agaragaza ubuzima bwo mu mujyi we wa Tonka mu majyaruguru ya Timbuktu, kandi kenshi akagaragaza ko ashyigikiye ingabo za leta.
Urupfu rwe rwateje agahinda gakomeye mu gihugu kimaze igihe kinini gihanganye n’iterabwoba ry’abarwanyi ba kisilamu kuva mu mwaka wa 2012. Televiziyo ya leta yavuze ko yashakaga gusa kwamamaza umuryango we no gushyigikira ingabo binyuze mu mashusho yashyiraga kuri TikTok.
Mali iri guhura n’imbogamizi yo kubura lisansi mu murwa mukuru kubera amatsinda y’abajihadisite, ibi bigatuma ubuzima bwa buri munsi burushaho kuba bubi, aho Umuryango w’Abafurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ari ikibazo gihangayikishije.
Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Ubufaransa RFI ibivuga, Cissé yafashwe n’abo bakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu ubwo yari ari gukora amashusho y’ako kanya “live” ari ku isoko ryo mu mujyi baturanye.
Musaza we yabwiye iyi radiyo ko uwo mushiki we yatawe muri yombi ku wa Kane w’icyumweru gishize n’abo barwanyi ba kisilamu bamushinjaga gutanga amakuru ya bo ku ngabo za Mali ku bijyanye n’aho baherereye.
Mu mpera z’icyumweru, yagejejwe i Tonka kuri moto maze arairwa ku kibuyga cy’uwo mujyi cyitiriwe ubwigenge, mu gihe musaza we yari mu bantu bari bateraniye aho.
Umwe mu mu bashinzwe umutekano yavuze ko yishwe kuko yashinjwaga gufata amashusho y’abarwanyi ba kisilamu kugira ngo aze kuyashyikiriza ingabo za leta ya Mali.
Amwe mu mashusho yashyize kuri TikTok, agaragara yambaye impuzankano ya gisirikare, yanditseho amagambo avuga ngo: “Harakabaho Mali”.
Urupfu rwa Mariam Cissé rubaye mu gihe Mali ihanganye n’ikibazo gikomeye cyatewe n’aba barwanyi ba kisilamu byatumye amashuri arimo na kaminuza amaze ibyumweru bike afunze ndetse n’ibikenerwa by’ibanze birabura.
Guverinoma ivuga ko iri gukora ibishoboka ngo amashuri afungurwe, ariko ibibazo byarushijeho gukomera, ku buryo Ubufaransa bwasabye abaturage ba bwo kuhava.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yagaragaje impungenge ku mutekano muke n’ubuzima bubi bw’abaturage, avuga ko AU yiteguye gufasha Mali.
Mali imaze ibyumweru ihanganye no kubura lisansi cyane cyane mu murwa mukuru Bamako, kubera abarwanyi bafitanye isano na Al-Qaeda batega amakamyo ayitwaye, kandi nubwo ingabo zafashe ubutegetsi mu 2021, ibice byinshi by’amajyaruguru n’uburasirazuba ntabwo biri mu maboko ya leta.

Mariam Cissé wishwe azira ubutumwa yashyize kuri TikTok
