Ykee Benda yarokotse impanuka ikomeye
Umunyamuziki w’Umugande Wycliff Tugume wamamaye ku mazina ya Ykee Benda, umaze igihe yitabira imihango yo kwiyamamaza kwa Perezida Museveni hirya no hino mu gihugu, yarokotse impanuka y’imodoka ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025 mu Karere ka Kyegegwa.
Uyu muhanzi yari agiye mu muhango wa kabiri ubwo imodoka yari arimo inanirwa gukata ikorosi neza maze isekura umugina.
Mu kiganiro n’a’imwe muri televiziyo zo mu Bugande, Ykee Benda yemeje ko yarokotse iyo mpanuka gusa ikamusigira ibikomere byoroheje, kandi mu bo bari kumwe nta wahaburiye ubuzima.
Yagize ati: “Twakoze impanuka ubwo nari ngiye mu muhango wa kabiri mu Karere ka Kyegegwa. Hari mu ikorosi rikomeye maze dukubita imodoka ku mugina. Ntabwo nagize ibikomere bikomeye; ndi kuvurwa kandi n’ikipe twari kumwe imeze neza”.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko kumwe mu maboko ye kwihindukije ubwo yakoraga iyo mpanuka, ariko kukaba kuri gukira nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.
Ibyo yemeje byasubije inyuma amakuru yavugaga ko iyo mpanuka yishe umuntu.

Ykee Benda yarokotse impanuka ikomeye ubwo yavaga kwamamaza Museveni
