Zelensky agiye kugirana ibiganiro na Trump ku kurangiza intambara y’Uburusiya
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ku Cyumweru azahura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, muri leta ya Florida, mu gihe ibiganiro bigamije guhagarika intambara yambukiranya igihugu cyatewe n’Uburusiya bikomeje.
Zelensky yavuze ko ashaka kwibanda ku mugambi w’amahoro washyizwe imbere n’Amerika, ndetse no ku bitekerezo bitandukanye bijyanye n’ingwate z’umutekano Amerika ishobora guha Ukraine. Gusa umuyobozi mukuru mu Burusiya yavuze ko uwo mugambi utandukanye cyane n’uwo Uburusiya buri kuganiraho n’Amerika.
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin ntibyigeze bigira icyo bivuga ku cyifuzo cya Zelensky cyo gukura ingabo za Ukraine mu karere ka Donbas mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe n’Uburusiya bwaba bukuyeyo iza bwo.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, umuntu umwe yakomeretse mu gace ka Kyiv nyuma y’ibitero bishya by’indege za gisirikare z’Uburusiya, nk’uko abayobozi ba ho babitangaje, ndetse humvikana ibisasu mu murwa mukuru. Meya wa Kyiv, Vitaliy Klitschko, yavuze ko ingabo zirinda ikirere za Ukraine zarimo gusubiza ibyo bitero, asaba abaturage kujya mu buhungiro.
Uburusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Kuri ubu bugenzura hafi 75% by’akarere ka Donetsk na 99% bya Luhansk bihana imbibi, utwo turere twombi tuzwi nka Donbas.
Ukraine yashatse kubona ingwate z’umutekano zitangwa n’Amerika mu masezerano y’amahoro, aho Zelensky yanagaragaje ko hashobora gushyirwaho agace k’ubukungu kadashyirwamo ingabo mu bice bya Donbas Uburusiya butarashoboye kwigarurira ku ngufu.
Ku wa Gatanu, Zelensky yabwiye abanyamakuru ko umugambi ugizwe n’ingingo 20 ugeze kuri 90%, avuga ko intego ari ukugira ngo byose bibe byiteguwe ku igero cy’ijana ku ijana. Yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko batapfusha ubusa umunsi n’umwe, kandi ko bemeranyijwe guhura ku rwego rwo hejuru na Perezida Trump mu minsi ya vuba, kuko byinshi bishobora kwemezwa mbere y’itangira ry’umwaka mushya.
Gusa mu kiganiro Trump yagiranye n’ikinyamakuru Politico, yavuze ko Zelensky “nta cyo afite keretse abanje kubyemeza”. Yongeyeho ko ateganya ibiganiro byiza haba na Zelensky ndetse na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, ndetse ko azaganira na Putin mu minsi ya vuba. Trump yanavuze ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, azamusura mu minsi iri imbere.
Abajyanama bakuru ba Putin bakomeje kugirana ibiganiro n’Amerika kuri telefoni, nyuma y’uko intumwa ya Kremlin Kirill Dmitriev avuye mu nama yabereye muri Florida. Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergey Ryabkov, yavuze ko hari icyizere cy’iterambere, ariko ashinja Ukraine gushaka gusenya ibiganiro biri gukorwa ku mugambi w’Amerika.
Nyuma gato y’itangazwa ry’uruzinduko rwa Zelensky muri Florida, umuyobozi w’umujyi wa Kharkiv, uwa kabiri munini muri Ukraine, yatangaje ko abantu babiri bapfuye abandi bagakomereka mu gitero cy’indege z’Uburusiya.
Zelensky amaze guhura na Trump inshuro nyinshi muri uyu mwaka, kuva ku nama yo muri Gashyantare yabereye muri White House yaranzwe n’intonganya, kugeza ku yabaye mu Kwakira yaranzwe n’umwuka mwiza. Ibi biganiro byo ku rwego rwo hejuru byemejwe nyuma y’uko Zelensky avuze ko yavuganye kuri telefoni amasaha hafi abiri n’intumwa z’ingenzi za Trump zirimo Steve Witkoff na Jared Kushner, ku munsi wa Noheli, avuga ko ibyo biganiro byazanye ibitekerezo bishya byo guhagarika intambara.
White House yatanze igitekerezo cyo gushyiraho agace kadashyirwamo ingabo mu burasirazuba bwa Ukraine, aho impande zombi zemeranya kutoherezayo ingabo, mu rwego rwo kwirinda ikibazo gikomeye cy’ubutaka butavugwaho rumwe.
